COPEDU PLC yashimiwe umusanzu mu gushyigikira Abagore mu Iterambere


Ikigo cy’Imari iciriritse, Copedu Plc, cyashimiwe gahunda cyashyizeho, zigamije kuzamura Abagore mu bijyanye n’imari, bakivana mu bukene.

Byavugiwe mu birori byabaye kuri uyu 8 Werurwe 2023, ubwo Isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Imibare igaragaza ko abagore bagerwaho na serivisi z’imari ari 92% bavuye kuri 87% bariho mu 2016. Muri abo 34% nibo bakoresha banki baka serivisi bavuye kuri 24% mu 2016.

Usibye banki kandi 80% by’abakoresha ibimina ni abagore naho mu bakoresha mobile money bo ni 55%.

Iki nicyo Copedu Plc yashakaga ubwo yashyiragaho inguzanyo yise ‘Igire Mugore’ aho Abagore bakora imirimo ibyara inyungu bahabwa kuva ku bihumbi 500Frw kugeza kuri Miliyoni 5Frw nta ngwate y’umutungo utimukanwa basabwe.

Ubwo Copedu Plc yizihizaga uyu munsi n’abagore mu Murenge wa Kicukiro, yaberetse serivisi yashyizeho zo kubateza imbere bakwiye kugana.

Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raissa, yavuze ko icyo bagamije ari ukugira ngo bateze imbere abagore mu bijyanye n’imari

Ati “Copedu imaze imyaka irenga 25 itanga serivisi z’imari, ikaba imaze gufasha abagore benshi gutanga umusanzu mu iterambere ry’ingo zabo, umuryango n’igihugu muri rusange, binyuze mu kubashishikariza kwizigama no gutinyuka kwaka no gukoresha neza inguzanyo.”

Yakomeje avuga ko kwizihiza uyu munsi bifite byinshi bisobanuye, bikajyana na gahunda za Copedu Plc zo guteza imbere abagore, zirimo n’iyi nguzanyo yashyizweho kugira ngo ifashe abagore kwiteza imbere.

“Uyu munsi usobanuye byinshi kuri twe n’abakiliya bacu kuko dufite umwihariko wo kuba turi ikigo cyashinzwe n’abagore, bagatangirana intumbero yo kuba banki y’ikitegererezo y’abagore muri Afurika”.

“Kugira ngo bigerweho harimo guteza imbere abari n’abategarugori. Kubw’iyo mpamvu hashyizweho inguzanyo yitwa ‘Igire mugore’ kuko tubona ko ari igisubizo kirambye kuri ba rwiyemezamirimo bato b’abagore bakora imirimo ibyara inyungu ariko bakagira imbogamizi yo kutagera kuri izi serivisi kubera kutagira ingwate.”

Ku ruhande rw’abagore bakoranye na Copedu Plc, bemeza ko yahinduye byinshi mu bikorwa byabo kandi yabafashije kwihuta mu iterambere.

Uwera Jeanine ucuruza amakara yatangiye nta gishoro gihagije afite ariko aza guhabwa inguzanyo na Copedu Plc, imufasha kwiteza imbere.

Ati “Natangiriye ku nguzanyo y’abagore baduha ibihumbi 400Frw nta ngwate badusaba, ndacuruza icyo gihe twayishyuraga mu mezi atandatu, nishyuye neza barankubira bampa ibihumbi 800Frw barongera bampa 1 200 000Frw.

“Iyo nyirangije mbonye ko mfite igishoro mbasaba ko bangurira inzu kuko nari ndi mu bukode barabinkorera, ndacuruza nayo ndayirangiza ndongera ndatinyuka nsaba iya kabiri. Nyuma naka indi banguza miliyoni 11Frw nongeraho ngura indi nzu ya gatatu.”

Uwingabire Jose uri mu bagize koperative ‘Tinyuka mudozi urashoboye’, yavuze ko batangiye badafite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi ariko ko inguzanyo bahawe na Copedu yabateje imbere.

Ati “Twangiye dufite imashini nkeya ariko kubera imikoranire myiza twabashije kuzongera, tubasha kugura ibikoresho byose ubu turadoda ibintu byose ntakibazo. Ndashishikariza abandi bagore ko bagana Copedu nabo bakabasha gutera imbere.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, yemeje ko iyo umugore agize ubushobozi mu by’imari yihutisha iterambere.

Ati “Uko Kicukiro iteye igice kinini ni ubucuruzi abantu bahaba haba abagore n’abagabo bakora ubucuruzi, abagore nka 90% bakora ubucuruzi hari abakoresha ‘mobile money’ n’abasaba inguzanyo ku buryo mu by’imari n’ikoranabuganga bari imbere.”

Copedu Plc ni Ikigo cy’imari iciriritse kimaze imyaka 25 gitanga serivisi zo kubitsa no kuguriza abantu bose, ariko kikagira umwihariko ku nguzanyo z’abagore.