Abayobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Imari Iciriritse, Copedu Plc, bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, baha icyubahiro inzirakarengane zishyinguwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné, yasabye abakozi ba Copedu Plc kuba intumwa z’amahoro no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yagize ati “Ndasaba buri wese kuba intumwa y’amahoro, kuba intumwa y’uburenganzira bwa muntu, kugira ngo ibyo twabonye bitazongera. Ndabasaba kandi ko dusigasira aya mahoro mu kazi no mu miryango kandi biradusaba no kumenya uko tuganiriza abana bacu.”
Yashimye uburyo Copedu Plc igira uruhare rukomeye mu kubungabunga Urwibutso rwa Kigali ku buryo nta mwaka ushira batabonye inkunga yayo.
Komiseri mu muryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, Kalinda Jean Damascène, yatanze ikiganiro cyibanze ku mateka n’urugendo ruganisha ku butabera, aho bamwe mu bakoze Jenoside basabye imbabazi, abarokotse na bo bakagira ubutwari bwo kuzitanga.
Yasabye abakozi ba Copedu Plc guharanira ko ibyabaye bitazongera ndetse bakagira uruhare mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kayitare Sylvain ukora muri Copedu Plc, watanze ubuhamya, yavuze uko yarokokeye mu yari Perefegitura ya Kibungo, yerekana inzira y’inzitane yanyuzemo nubwo abo mu muryango we bishwe muri Jenoside.
Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Muyango Raissa, yagaragaje ko ubugome Jenoside yakoranywe bukwiriye kuba imbarutso yo guharanira ko bitazongera kubaho.
Ati “Ni ubugome bw’indengakamere, aho tubona umubyeyi yicwa azira uko yavutse, aho tubona abana bato batazi n’ubwoko bwabo bicwa bazira uko bavutse. Ni ibintu bibabaje cyane rwose, ngira ngo dufatanyije dukwiye guharanira ko bitazongera.”
Yakomeje ati “Hari byinshi ntekereza ko abapfuye bari bafite mu nzozi, barimo abari kuvamo abakozi bo muri banki nkatwe, abaganga, abasirikare bari gucungira igihugu umutekano, ariko abo bose bavukijwe ubuzima. »
Yavuze ko buri wese muri Copedu Plc akwiye kugira uruhare mu guhangana n’abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside, kimwe n’abagifite ingengabitekerezo yayo.
Ati “Dufite umwenda ukomeye dufitiye iki gihugu kuko tugomba gukora ahacu tugakora n’ah’abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 dufite intego y’uko ibyabaye bitazongera ukundi.
Yashimye ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bwatumye u Rwanda rwiyubaka.
Yihanganishije anakomeza abakozi ba Copedu Plc barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko bakwiye guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi kandi ko Copedu Plc izakomeza kubaba hafi.
![](https://clients.inoventyk.rw/copedu-rev/wp-content/uploads/2024/04/2-8.jpg)
![](https://clients.inoventyk.rw/copedu-rev/wp-content/uploads/2024/04/3-11.jpg)
![](https://clients.inoventyk.rw/copedu-rev/wp-content/uploads/2024/04/4-11.jpg)
![](https://clients.inoventyk.rw/copedu-rev/wp-content/uploads/2024/04/5-7.jpg)
![](https://clients.inoventyk.rw/copedu-rev/wp-content/uploads/2024/04/6-7.jpg)
![](https://clients.inoventyk.rw/copedu-rev/wp-content/uploads/2024/04/7-6.jpg)
![](https://clients.inoventyk.rw/copedu-rev/wp-content/uploads/2024/04/8-3.jpg)