Abakozi b’Ikigo cy’Imari Iciriritse COPEDU Plc, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu mu muganda rusange, banatangira abaturage 200 ubwisungane mu kwivuza mu rugendo rwo kubafasha kurushaho kugira ubuzima bwiza no kwiteza imbere.
Umuganda wo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2023 mu Kagari ka Kagugu wibanze ku bikorwa by’isuku, abakozi ba COPEDU Plc bafatanya n’abahatuye mu gukuraho ibihuru inyuma y’Urwunge rwa’Amashuri rwa Kagugu.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri COPEDU Plc wari unahagarariye umuyobozi mukuru, Joseph Nyangezi yavuze ko bifatanyije n’abatuye aka Kagari kugira ngo banabasobanurire inzira banyuramo ngo bashobore gukirigita ifaranga.
Yavuze ko umubano mwiza bafitanye n’abahatuye kuva ishami ry’iki kigo cy’imari ryafungurwa muri aka Kagari, watumye bakomeza gutekereza icyatuma ubuzima bwabo buba bwiza.
Ati “Iyo ugiye gusura inshuti witwaza impamba, rero muri uru rugamba rw’iterambere twaravuze tuti ’ntabwo twakangurira abantu kwiteza imbere nta buzima bwiza bafite’, turavuga tuti ’reka tubahe ikintu cyatuma ubuzima bwabo buba bwiza, maze tuza tuzanye mituweli y’abantu 200’”
Yakomeje avuga ko nta muntu bifuza ko yasigara inyuma mu iterambere ari na yo mpamvu babanza kwita ku buzima muri rusange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles yashimye igikorwa COPEDU Plc yakoze cyo guha ubwisungane mu kwivuza abaturage, ahamya ko bizabafasha kwiteza imbere.
Ati “Iyo umuntu aguhaye mituweli y’umwaka wose aba agufashije mu buryo bugaragara, ni igikorwa cy’indashyikirwa.”
Ubuyobozi bwa COPEDU Plc bwanamenyesheje aba baturage by’umwihariko abagore bakora ubucuruzi ko hari ubwoko bw’inguzanyo bashyiriweho, aho boroherezwa kubona inguzanyo iri hagati y’ibihumbi magana atanu na miliyoni eshanu nta ngwate y’umutungo utimukanwa batanze.
Nyangezi ati “Turifuza ko umunyarwandakazi atasigara inyuma kandi ayo mahirwe arahari, rero turashaka ko babimenya, abantu bose tukazamukana.”
COPEDU Plc ishami rya Batsinda ubu ryimukiye mu nyubako ijyanye n’icyerekezo iri muri Centre ya Batsinda mu igorofa nshya ihari, nk’uko abakiliya bari babisabye.
COPEDU Plc ni Ikigo cy’imari iciriritse kimaze imyaka irenga 25 gitanga serivisi zo kubitsa no no gutanga inguzanyo.
![](https://clients.inoventyk.rw/copedu-rev/wp-content/uploads/2024/04/2-9.jpg)
![](https://clients.inoventyk.rw/copedu-rev/wp-content/uploads/2024/04/3-12.jpg)
![](https://clients.inoventyk.rw/copedu-rev/wp-content/uploads/2024/04/4-12.jpg)
COPEDU yatanze mituweli ku baturage 200 mu Murenge wa Kinyinya
![](https://clients.inoventyk.rw/copedu-rev/wp-content/uploads/2024/04/5-8.jpg)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles yashimiye igikorwa COPEDU Plc yakoze cyo guha ubwisungane mu kwivuza abaturage
![](https://clients.inoventyk.rw/copedu-rev/wp-content/uploads/2024/04/5-8-1.jpg)
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri COPEDU Plc Joseph Nyangezi yavuze ko guha abaturage mituweli ari ukubafasha kwiteza imbere
![](https://clients.inoventyk.rw/copedu-rev/wp-content/uploads/2024/04/7-7.jpg)
Abakozi ba COPEDU ubwo bari basoje igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi
![](https://clients.inoventyk.rw/copedu-rev/wp-content/uploads/2024/04/8-4.jpg)
Nyuma y’umuganda bifatanyije n’abaturage mu biganiro