Nyuma y’aho Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo ahiritse ku butegetsi inshuti ye, Kayibanda Grégoire ku wa 05 Nyakanga, 1973; yakurikijeho igikorwa cyo gushinga ishyaka rya MRND ryari ishyaka rukumbi mu gihugu, ahita anakuraho Itegeko Nshinga u Rwanda rwagenderagaho kuva mu 1962.
Nyuma y’imyaka itanu, Habyarimana yashyizeho Itegeko Nshinga rishya, ryatowe ku wa 17 Ukuboza 1978 ku majwi 89%.
Iri na ryo ryaje gusimburwa n’iryo ku wa 10 Kamena 1991 ryaje ryemera ko habaho amashyaka menshi nubwo ayo mashyaka atigeze abona ubwisanzure yari ategereje.