Ku wa 17 Ukuboza 1867 ni bwo Richard Kandt yavukiye i Posen muri Pologne. Iyo
Uyu mugabo yageze mu Rwanda ari gushakisha isoko y’uruzi rwa Nil. Yaje muri Afurika mu myaka ya 1897 na 1906, ari gukora ubushakashatsi mu bice bya Afurika y’Iburasirazuba.
Ku wa 15 Ugushyingo 1907 ni bwo Kandt yabaye Rezida w’u Rwanda ndetse muri uwo mwaka bibarwa ko ari na bwo yahanze Umujyi wa Kigali waje kuba Umurwa Mukuru mu 1962.
Bivugwa ko Richard Kandt yasabye Umwami Yuhi V Musinga ko ari yo yaba umurwa mukuru w’u Rwanda aho kuba i Nyanza, asobanura uburyo Kigali ari nziza kuko yari iri hagati y’imisozi itatu; uwa Jali, uwa Kigali n’uwa Rebero.
Ku wa 10 Nzeri 1908 hatangiye kubakwa ibiro bye byo gukoreramo i Nyarugenge ari na yo yari inzu ye atuyemo, ubu yabaye inzu ndangamurage. Kigali yahise itangira gukura ihereye ku mudugudu muto cyane w’abantu 20 b’abacuruzi mu mwaka wa 1909 igera ku bantu barenga 6,000 mu mwaka wa 1962 ku buso bwa kilometero kare eshatu.
Ubu Kigali ni yo gicumbi cy’ubucuruzi, umuco, gutwara abantu n’ibintu, imyidagaduro, ikoranabuhanga n’ibindi.
Ugizwe n’ibishanga utununga n’imisozi isumbwa na Mont Kigali ifite metero 1850. Richard Kandt yakoze ingendo nyinshi zigamije ubuvumbuzi kugeza ubwo mu 1898 yageze ku isoko ya Nil iri mu ishyamba rya Nyungwe.
Ku bwe iyo soko y’uruzi rwa Nil, ni yo soko nyayo y’urwo ruzi rurerure ku Isi nk’uko yabyanditse mu gitabo cye yise «Caput Nil». Hagati ya 1899 na 1901 Richard Kandt yakoreye cyane ingendo ze ku kiyaga cya Kivu.
Nyuma yaje kwerekeza mu Budage aho yaje gufatirwa n’indwara itewe n’imyuka ihumanya mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi. Ubu burwayi bwaje kumuviramo igituntu cyaje no kumuhitana ku wa 29 Mata 1918, agwa mu bitaro bya gisirikare bya Nuremberg.
Icyo gihe yari afite imyaka 50 amezi ane n’iminsi 13.