Chairman yasuye Intara y’Iburasirazuba, aganira n’abayituye
Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi yagiriye urugendo rw’iminsi itatu mu Ntara y’Iburasirazuba aho yaggiranye ibiganiro n’abayituye ndetse anifatanya nabo mu muganda. Mu ijambo yagejeje ku batuye Akarere ka Ngoma, mu Murenge wa Zaza, Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda gukomeza kubaka igihugu bashyizemo umwete, ariko baharanira umutekano wo nkingi y’ibanze y’iterambere rirambye. Perezida Kagame yabibukije ko iterambere nyaryo […]
Gakenke: Abanyamuryango basabwe gukora ibiteza imbere Umunyarwanda
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Gakenke barasabwa kuba abanyamuryango nyabo barushaho gukora ibikorwa bitezimbere Abanyarwanda kandi bakarangwa n’ubunyangamugayo. Babisabwe mu nteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi yabaye kuri iki cyumweru tariki 24 Mata 2016. Mu kiganiro yagejeje ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi muri aka karere, Hon Musabeyezu yavuze ko bagomba kuba maso kandi bakamenya […]
Karongi: Abanyamuryango bari babukereye
Abanyamuryango barenga 3000 ba FPR-Inkotanyi n’ab’indi mitwe ya politike yishyize hamwe bahuriye mu kagari ka Birambo umurenge wa Gashari mu karere ka Karongi, tariki 27/08/2013, mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida babo bahatanira kuzajya mu Nteko Ishinga Amategeko.
Nyarugenge: Abatwara moto bari bitabiriye kwamamaza ari benshi muri Nyarugenge
Kuri uyu wa kabiri kandi kuri sitade ya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge nabo batangiye ibikorwa byo kwamamaza abakandinda Depite b’Umuryango, igikorwa cyitabiriwe n’amagana y’abantu.
Umuhanda uhuza Kayonza na Kagitumba ugiye gusanwa
Ubwo yari mu Karere ka Kayonza, Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yabwiye abagatuye ko umuhanda uva Kagitumba ukagera i Kayonza ugakomeza ku Rusumo ugiye gukorwa. Yagize ati “Umuhanda munini uva ku mupaka wa Uganda ukanyura hano ugakomeza ujya Rusumo uri mu nzira zo gukorwa bundi bushya. Iby’ibanze, ibyangombwa byose […]
Musanze: Habaye inteko rusange y’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR
Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2016 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru habereye Inteko rusange y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR INKOTANYI.
Afurika ntikwiye guhora inyuma y’indi migabane mu iterambere – Chairman
Ubwo yatangaga ikiganiro ku iterambere rikwiye Umunyafurika mu nama mpuzamahanga ku bukungu “World Economic Forum on Africa (WEF)”, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika idakwiye guhora inyuma y’indi migabane mu bijyanye n’terambere. Iki kiganiro cyibanze ku mpinduramatwara ya kane mu bukungu muri Afurika (Africa’s Fourth Industrial Revolution), n’uburyo byateza imbere ubukungu […]
Chairman yibukije abakuru b’Ibihugu ko Afurika ntacyo yageraho abayituye badashyize hamwe
Ubwo yagezaga ijambo riha ikaze abitabiriye Inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe kuri uyu wa 17 Nyakanga 2016, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yabasabye kwita no kuzirikana ihame ry’ubumwe hagati y’ibihugu bigize uyu muryango kuko aricyo cyabafasha kubonera umuti ibibazo byugarije abaturage babo bashyize hamwe.
Chairman yibukije abakuru b’Ibihugu ko Afurika ntacyo yageraho abayituye badashyize hamwe
Ubwo yagezaga ijambo riha ikaze abitabiriye Inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe kuri uyu wa 17 Nyakanga 2016, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yabasabye kwita no kuzirikana ihame ry’ubumwe hagati y’ibihugu bigize uyu muryango kuko aricyo cyabafasha kubonera umuti ibibazo byugarije abaturage babo bashyize hamwe.
Inteko rusange y’Umuryango RPF Remera yungutse abanyamuryango bashya 242
Mu Murenge wa Remera ku ishuri ryisumbuye rya Nyarutarama kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Nyakanaga hahuriye abayoboke b’Umuryango FPR Inkotanyi bagera ku bihumbi bitatu n’ijana bari bahuriye mu nteko rusange.