Chairman yashimye intambwe yatewe na Papa Francis

Nyuma yo gutumira Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame I Roma bakagirana ibiganiro ndetse akaboneraho no gusaba imbabazi ku ruhare abayoboke ba kiriziya gatorika n’abayobozi bayo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994,

Ku nshuro ya mbere Inama ihuza ibihugu by’Afurika yatangiye imirimo yayo i Kigali

Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2016 mu Rwanda hatangiye inama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ihuza ibihugu byo ku mugabane w’Afurika. Ni ku nshuro ya mbere kuva u Rwanda rwabaho iyi nama izahuza abanyacyubahiro barimo n’abakuru b’Ibihugu bagera kuri 50. Ku munsi wa mbere kuri uyu wa 10-11 Nyakanga, habaye inama yahuje Abambasaderi […]

Ibibazo by’Afurika bizakemurwa n’Abanyafurika – Chairman

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yabwiye Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga n’Abambasaderi bo muri Afurika bitabiriye inama I Kigali ko Afurika igomba gukora ibyihutirwa ikikemurira ibibazo idategereje abaterankunga, yibutsa Abanyafurika kumva ko bashoboye nk’uko Abanyarwanda babishingiyeho bakaba bakomeje kwiteza imbere.

Chairman yaganiriye n’intore z’Inkomezamihigo

Kuri uyu wa 27 Kanama 2016, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rusaga ibihumbi bibiri rugize Itorero Inkomezamihigo, bakaba bahuriye muri Stade nto y’Iremera.  Abagize Itorero Inkomezamihigo bakaba bahagarariye amashyirahamwe ahuza urubyiruko, ndetse na Komite zarwo mu Turere no mu Mirenge yose igize Igihugu. Mu ijambo yabagejejeho, Perezida Kagame yabasabye gutanga […]

Chairman yitabiriye ibirori byo kwibohora muri Nyabihu

Ubwo yari mu Murenge wa Shyira ahabereye ibirori byo kwibohora ku nshuro ya 23, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko n’ubwo kwibohora byagezweho, ingaruka z’icyatumye Abanyarwanda bahitamo kujya mu arugamba rwo kwibohora zigihari.

Chairman yaganiriye n’Intore z’abahanzi n’abanyamakuru

Ubwo yabonana n’Intore z’abakora imirimo ijyanye na siporo n’itangazamakuru “Imparirwakubarusha n’Impamyabigwi” zigera ku 2000 muri Kigali Convention Center kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, Chairman w’Umuryangao yabakanguriye gukorana n’ubuyobozi kugira ngo bazamure impano zabo.