Igihugu gito ariko gifite umutima wagutse wo kurinda Tujyane muri misiyo z’u Rwanda zo kubungabunga amahoro
Mu mikorere yihariye ya FPR, hashyizweho urukiko rukorera mu mucyo, rusa cyane n’urwa Gacaca mu muco w’Abanyarwanda. Ababaga bakekwaho kwiba bazanwaga imbere bagahatwa ibibazo, ubwo hagakurikiraho iperereza kuri ibyo byaha.
Ku Buyobozi bwa FPR-Inkotanyi, u Rwanda rwateye intambwe ifatika mu kurengera ibidukikije
Hashize imyaka 24 FPR-Inkotanyi itangiye inshingano ikomeye yo guhindura u Rwanda Igihugu cyiyubashye. Uyu munsi, u Rwanda rwahindutse Igihugu gihamye, cyunze ubumwe kandi gishyize imbere ubudaheranwa.
Guhera hasi ukagera ku ntego Uko ingamba z’u Rwanda ziri gufasha ba rwiyemezamirimo
Igenantekerezo rizwi nka Kintsugi, ni imyemerere y’uko ibintu birushaho kuba byiza cyane iyo byigeze kujanjangurwa hanyuma bikongera gusanwa.
Imirenge yatoye abazayihagararira ku mwanya wa Perezida muri RPF
Kuva kuri uyu wa 27 Gicurasi 2017 mu gihugu hose hatowe abakandida bazatorwamo uziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ahagarariye Umuryango RPF Inkotanyi mu matora ateganijwe ku wa 4 Kanama 2017.
Yabaye isoko y’icyizere cy’ubuzima Uko gahunda ya ‘IDP Model Villages’ ikomeje guhindura ubuzima bw’abaturage
Bwa mbere mu mateka y’Igihugu, Abanyarwanda banyuzwe no kuba bayobowe n’umutwe wa politiki ushyira mu ngiro ibyo uharanira.
Perezida Kagame yakanguriye abayobozi kwita ku ireme ry’uburezi
Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi gukomeza gushyira imbaraga mu burezi no gukorera hamwe, kuko ishoramari rishyirwa mu burezi ari ryo rizagena ireme ry’uburezi buzatangwa.
Chairman Paul Kagame yatorewe guhagararira Umuryango FPR mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena 2017, I Rusororo mu nyubako nshya y’ibiro by’Umuryango FPR Inkotanyi habereye Kongere yahuje abanyamuryango hafi 2000 baturutse mu gihugu hose, kuri gahunda hakaba hariho kwihitiramo umukandida uzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba ku 4 Kanama 2017.
RPF yazanye ubumwe mu gihugu – Chairman Kagame
Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu, yagejeje ijambo ku bantu basaga 100,000 biganjemo abaturate b’akarere ka Ruhango, bari bakusaniye ku kibuga cya Kibingo, aho yatangiriye gahunda zo kwiyamamaza.
Chairman wa RFP yabwiye abanyenyanza ati: Ndashaka ko dufatanya inzira, tukazagerana kure
Chairman wa RPF-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu yiyamamarije mu karere ka Nyanza, nyuma yo kuva mu karere ka Ruhango aho yatangirije ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Banyagisagara, mutore RPF musigasire iterambere – Chairman Kagame
Chairman wa RPF, Perezida Paul Kagame kuwa gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017 yasabye abayoboke basaga 100,000 mu karere ka Gisagara kuzatora Umuryango RPF- Inkotanyi mu matora yegereje y’Umukuru w’Igihugu, kugira ngo ashobore gukomeza kubafasha kwihutisha itrerambere mu gihugu.