Chairman wa RPF: Iyo abantu bari mu nzira yo guhitamo neza, nta kibatera ubwoba
Chairman wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, kuwa gatandatu yimamamarije mu karere ka Nyamasheke, mu gikorwa cye cya nyuma cyo kwiyamamaza mu ntara y’Iburengerazuba cyitabiriwe n’abayoboke basaga ibihumbi 100,000.
Chairman Kagame: Dukomeze inzira yo kwihitiramo uko dushaka
Chairman wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, kuwa kabiri yiyamamarije mu ahantu habiri mu karere ka Gicumbi, aha hombi hakaba hari abaturage bakagabaka 300,000 bari baje kumushyigikira.
RPF Chairman: Ibyo dukora twumvikanyeho, nibigira ingaruka mbi tuzahangana nayo
Chairman wa RPF, Perezida Paul Kagame aratangaza ko Abanyarwanda bakataje mu nzira yo guhitamo uko bagomba kubaho, kandi biteguye kwirengera ingaruka z’uko guhitamo kwabo.
Chairman yavuze ijambo ry’intsinzi, ashimira abamutoye
Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame kuwa Gatandatu mu gitondo yavuze ijambo ry’intsinzi nyuma y’aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje mu buryo bwagateganyo ibyavuye mu matora aho yatsinze abandi bakandida babiri mu matora yo kuwa Gatanu ushize.
Chairman wa RPF yatangije imirimo yokubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera
Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kanama 2017 nibwo Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi, Paul Kagame yatangije ku mugararo imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere cy’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.
Chairman yayoboye inama ya 5 y’abagize inama njyanama ku ntego z’ikinyagihumbi
Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame kuri uyu wa mbere yayoboye inama njyanama ya gatanu yiga ku ntego z’iterambere z’ikinyagihumbi muri Afrika aho yagize icyo avuga ku kamaro ko kugira urwego rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izi ntego ku mugabana w’Afurika.
Chairman w’Umuryango yatanze ikiganiro ku mavugururwa y’umuryango w’Afurika
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeri 2017, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Kagame yatanze ikiganiro ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) agamije ko uyu muryango wihaza mu bushobozi, asobanura ko kuba uyu muryango wari ubeshejweho n’inkunga z’amahanga ku kigero cya 97% byatumaga udakora ibibereye abanyafurika, ahubwo ugakora ibibereye abaterankunga.
Umuryango RPF Inkotanyi n’Ishyaka ry’Abakomunisiti ryo mu Bushinwa akomeje kunoza umubano
Umuryango RPF Inkotanyo wakomeje kunoza umubano ufitaye n’Ishyaka ry’Abakomunisiti ryo mu Bushinwa, ndetse amashyaka yombi akaba ashishikajwe no kuzamura imibereho y’abayoboke bayo.
Ambasaderi wa Cuban yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru
Ambasaderi uhagarariye igihugu cya Cuba mu Rwanda Bwana Antonio Luis Pubillones Izaguirre, kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11 Ukwakira 2017 yasuye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi Nyakubahwa Francois Ngarambe mu biro bye I Rusororo bagirana ibiganiro ahanini byibanze ku mubano n’ubutwererane. Ibiganiro bikaba byaribanze ku buryo Umuryango FPR Inkotanyi n’Ishyaka ry’aba Komunisiti rya Cuba bakwagura umubano.
U Rwanda rwazamutseho imyanya 15 ku Isi mu bijyanye no korohereza ishoramari
Kuri uyu wa 30 Ukwakira 2017 yashyize ahagaragara raporo mpuzamahanga ya Banki y’Isi igaragaza uko ibihugu bihagaze mu bijyanye no korohereza ishoramari n’ubucuruzi.