News

Ijambo rya Chairman wa RPF-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame mu muhango wo gutangiza icyunamo. Kigali, 7 Mata 2021

Bayobozi b’Inzego Nkuru z’Igihugu cyacu Bashyitsi b’imena, barimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn Abahagarariye Ibihugu byanyu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda Nshuti zacu, bashyitsi bahire Banyarwanda mwese
  • Bayobozi b’Inzego Nkuru z’Igihugu cyacu
  • Bashyitsi b’imena, barimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn
  • Abahagarariye Ibihugu byanyu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda
  • Nshuti zacu, bashyitsi bahire
  • Banyarwanda mwese

Ndabashimiye mwese kuba mwaje muri uyu muhango.

N’ubwo iyi ari inshuro ya 27 twibuka abacu, ntabwo uyu muhango tuwufata nk’ibisanzwe.

Buri gihe utwibutsa byinshi bikomeye.

Kugeza n’uyu munsi turacyabona imibiri yabajugunywe mu byobo hirya no hino mu Gihugu. Abakoze aya mahano barakidegembya hirya no hino ku isi.

Ariko ntabwo twakwemera ko uburemere bw’ayo mateka buduherana.

Iyi kandi ni inshuro ya kabiri Kwibuka bibaye muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Kuba tudashobora guteranira hamwe nk’uko bisanzwe, birongerera agahinda abarokotse Jenoside, kandi ukwihangana kwabo no kudacika intege, ari byo biduha imbaraga zo gukomeza kwiyubaka no kubaka Igihugu.

Turabashimira inkunga yanyu yo kwihangana no kwitanga kugira ngo twese tugire ejo hazaza heza.

Kongera kubaho nk’igihugu tubikesha Abanyarwanda benshi bashatse kubaka u Rwanda rwiza, rubabereye, bakanga kuba ibikoresho by’abayobozi babi.

Amahirwe yo kubaho mu buzima bwiza bayabonye, bayafatishije amaboko yombi.

Iyi ni inkingi ikomeye mu bigize imbaraga zacu.

Kubera izi mpamvu, no mu bihe by’ibibazo bikomeye, n’abifuzaga kubarangaza no kubatesha igihe, Abanyarwanda barushijeho kunga ubumwe. Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu.

Aha ndavuga cyane cyane urubyiruko, ari narwo rugize umubare munini w’abaturage b’Igihugu cyacu.

Iyi ni nayo mpamvu abashaka kuducamo ibice, no kudutesha umurongo, bananiwe kandi bazakomeza kunanirwa.

Kwibuka rero, bidusaba gutekereza ku gihe turimo ubu, ibyo duhura nabyo, n’amateka yatumye tugera aha.

U Rwanda rushobora kuba rudakize cyane. Dufite intege nkeya, n’aho amikoro n’ubushobozi byacu bigarukira, nk’ibindi bihugu.  

Ariko tuzi n’uko duhangana n’ibibazo byacu. Abanyarwanda bafite imbaraga kandi ntibatezuka ku ntego, bafite imigambi ifatika, ikerekezo n’ikizere.

Tumaze kugera kuri byinshi, ndetse kuri bamwe birenze kwemera. Abanyarwanda ubwacu turabihamya. Nta n’uwabihakana.

Icya mbere, hari ibimenyetso bifatika, ibikorwa twese tubona.

  • Inyubako n’imihanda bishya.
  • Ibitaro bigezweho n’ibigo nderabuzima.
  • Amazi n’amashanyarazi byageze aho bitigeze bigera mu bihe byashize.
  • Abashyitsi baza ari benshi kureba inyamaswa zidasanzwe n’ibindi byiza bitatse u Rwanda, kandi bakishimira uko tubakira.

Ariko hari n’ibindi bitagaragarira amaso, bihindura imibereho yacu, biri mu mitima no mu mitwe y’abaturage.

Ndetse ibi bifite agaciro gakomeye, kuko ari byo bituma tugera ku majyambere arambye.

  • Ubumwe bwacu nk’Igihugu bukomeje gushinga imizi.
  • Ikizere dufite hagati yacu nk’abaturage, n’icyo dufitiye ubuyobozi n’inzego z’Igihugu.
  • Imyumvire myiza yo guhanga ibishya, kumenya inshingano zabo, no guharanira kwigira.
  • Ishema ryo kubona amateka u Rwanda rwandika ridutera imbaraga zo gukomeza kwiyubaka, ndetse no hakurya y’imbibi z’Igihugu.
  • Ikizere dufite twese gishingiye ku guharanira agaciro, ari nabyo bidutera imbaraga mu byo dukora byose.

Abanyarwanda b’uyu munsi tumaze kugera kuri byinshi, bikaba bisobanuye ko dufite ibintu by’agaciro tugomba kurinda.

Ibi bidusaba guhora turi maso, kwisuzuma no kuba inyangamugayo. Ntabwo twabifata nk’ibisanzwe.

Amajyambere n’ubwo yaba amaze imyaka myinshi, igera no mu binyejana, ashobora guhanagurwa mu kanya gato nko guhumbya.

Twabonye ingero mu bihugu byinshi ku isi, ndetse n’iyo byaba byarateye imbere cyane.

Nzi neza ko Abanyarwanda twiteguye kurinda ibyo twubatse nta kuzuyaza cyangwa kugira uwo twiseguraho.

U Rwanda, nk’ibindi bihugu, rufite uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose zemewe n’amategeko guhangana n’ibitero bigabwa ku baturage bacu, n’amahame y’Itegeko Nshinga ryacu.

Igihe cyose bishoboka, dushyikiriza ubutabera abashaka guhungabanya amahoro n’umutekano by’Igihugu cyacu. Kugendera ku mategeko ntabwo ari ingingo igibwaho impaka.

Hari imanza ziri mu nkiko zacu, ziburanisha bamwe bagize udutsiko twiterabwoba dutandukanye.

Mu baburana muri izo manza, harimo abakomeje gukingirwa ikibaba mu buryo butandukanye igihe babaga hanze y’igihugu. Ibi byose kandi bifite aho bihuriye no guhakana Jenoside, guhakana ukuri kw’ibyabaye, n’abakomeje gutangaza ibyo bishakiye byose.

Biratangaje kubona ukuntu iyo izi manza zirimo kuba, kuri bamwe – cyane cyane abari bacumbikiye aba bantu – ikibazo ntabwo ari ibyo abaregwa bakoze, ikibazo ni uko bageze hano. N’iyo baba barageze hano mu buryo butari bwo, ibyo twabiganiraho. Nta kibazo kirimo.

Ariko ntabwo twakabaye tureba icy’ingenzi kurusha ibindi ari cyo: impamvu aba bantu barimo kuburana? Ibi ntabwo bikomeye kubyumva. Buri wese yakwibwira impamvu ibi bigenda bitya. Wenda hari ubwo tuzageraho tukabyumva uko iminsi ihita.

Abanyarwanda bazi ko Igihugu cyacu kitazemera ko ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba bizongera gukorerwa ku butaka bwacu.  

Iyo umurongo uganisha mu bugizi bwa nabi warenzwe, nabyo hari umuti wabyo.

Benshi mu bagize aya matsinda batekereza ko bazagira agaciro mu mahanga ari uko bahungabanyije ubukungu bw’Igihugu no kwica abaturage.

Ndetse uyu mugambi bisa naho rimwe na rimwe bawugeraho.

Murabizi bamwe muri aba bantu baba mu bihugu by’amahanga bidufitiye amasomo menshi ku bijyanye na demokarasi, umudendezo, uburenganzira bwa politiki n’ubw’abantu. Nubwo bakora ibyo ariko, bakira abantu nkabo, bakabarinda, bakabarengera, bakanabavuganira. Kuko baba bavuga bati aba ni abantu bashaka kugeza u Rwanda ku rwego rutari rwageraho.

Inshuro nyinshi, aha ndagerageza kugera ku muzi w’iki kibazo aho twibaza impamvu ibi biba bitya, wenda turaza kubigeraho, ariko nagiraga ngo mbanze mbabwire ibintu bike.

Hari ingero zihari aho twababwiye tuti aba bantu ni abanyabyaha. Barishe, baribye, bafashe ku ngufu, bakoze ibintu bibi by’ubwoko bwose, kandi dufite uburyo bwo kubaburanisha. Ariko bakabyanga bavuga ko abo bantu bazira kunenga ubuyobozi bw’u Rwanda, ko ari  abantu baharanira ubwigenge n’uburenganzira butandukanye.

Igitangaje nanone, ni uko bidafata igihe kinini kugira ngo babone ko ibyo twababwiraga ari byo, kuko bamwe muri aba bantu ubu barafunzwe muri ibyo bihugu byabakiriye. Bafunzwe bazira gukora ibintu twabwiraga ababakiriye ko ari byo basize bakoze hano.

Hanyuma rero byagera mu nkiko, aba bantu – ibi bintu biratangaje rwose – iyo barimo gucirwa imanza i Burayi, muri Amerika, ahantu hatandukanye, hari n’ibimenyetso ko bafashe ku ngufu cyangwa se bibye muri ibyo bihugu, usanga bakomeza kuvuga ngo ‘oya’, ngo ni Perezida Kagame wohereza abantu be, aba ni bo.

Ubu se nakohereza nte umuntu akajya gutanga amategeko yo gufata ku ngufu, abantu koko bagafata ku ngufu? Nakohereza nte umuntu ngo akubwire ngo wibe koko ukiba?

Iyo hari ibibazo ufitanye n’ubuyobozi bw’u Rwanda ibyo birumvikana, ariko urabanza ukabikemura. Usanga dusubira inyuma tukabwira izi nshuti zacu: kandi twarababwiye. Ariko n’ubundi ntibabyemere n’iyo baba babyiboneye n’amaso.

Hari ibyo mwumvise mu minsi mike ishize, aho umuntu yazanywe hano, hanyuma ikibazo kikaba uko yahageze aho kugira ngo kibe uko yari ayoboye agatsiko kicaga abantu mu Rwanda. Mwabonye uko n’abantu baturuka muri ibyo bihugu batanze ubuhamya bakemeza ibyo ababurana baregwa, byo gutegurira imigambi yabo hanze, aho bari batuye.

Vuba aha, umuntu umwe cyangwa babiri baba hanze yavuzeko ibyavuzwe mu rukiko ari ukuri. Bakoraga biriya byaha baregwa ariko aho bari bari hariya bazi ko ntacyabakoraho; ko ntacyababaho; ko ntawe uzabazana hano nk’uko n’abandi bazanywe.

Namwe murabona ukuntu ibi bintu biteye kwibaza. Ariko nyine tuzi neza iyi si tubamo.

Bamwe mu bahoze ari abayobozi, ariko bitesheje agaciro, bajyanye umujinya, bakajya mu matwi yabo basanze mu mahanga, bakamara imyaka myinshi babahata ibinyoma.

Nshuti yanjye, wambeshyera ibyo ushaka byose; wemerewe kubikora rwose. Ushobora kugerekeranya ibinyoma byinshi uko ubishaka; nta cyo bizampinduraho. Ntabwo bizahindura iki gihugu ngo bikigire uko ushaka ko kiba. Ibinyoma byose wakoresha. Ibyo ndabibasezeranyije.

Abandika inkuru, kubera aho baturuka, ibya bavuze bifatwa nk’ukuri. Ntawe ubaza ko bashobora kubogama cyangwa ko atari inyangamugayo. Kubera gusa aho baturuka. Ibyo bakuvuga ho byose ntawe ubyibazaho. Ntaho bihuriye n’ibimenyetso. Bifite gusa aho bihuriye n’aho uyu muntu aturuka. Aha ni ho ibibazo byinshi biva.

Ibinyoma bihinduka ukuri, inzirakarengane zigahinduka abanyabyaha. Ibikorwa by’iterabwoba bigahinduka uburyo bwo guhangana muri politike, hanyuma ibikorwa byo kurirwanya bikaba ari byo binengwa.

Reka mbabwire: Tuzishimira kunengwa kuberako twakoze icyo tugomba gukora, kandi twemerako tugomba kugikora, kugira ngo duhangane n’ibi bikorwa biturwanya.

Aba koko ni bo bantu twavuga ko bahagarariye indangagaciro twese twemera kandi tugenderaho? Ibi rwose si byo. Dusigara rero twibaza umubare w’abantu bagomba gupfa mbere y’uko twemererwa kugira icyo tubikoraho, gikwiye.

Muribuka ikiganiro n’umunyamakuru cyabaye kera, muri 1994, aho abantu bamwe bari bafite ikibazo cy’inyito bakoresha ku byaberaga mu Rwanda? Abantu byari byabagoye gukoresha ijambo Jenoside. Uyu munsi rero dufite ibijya gusa n’ibyo ngibyo, aho abantu bibagora kuvuga ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’. Ariko ikibazo cy’inyito cyatangiye muri 1994, aho abantu bibananira kwita ibintu uko biri.

Hari umuntu – ndakeka ari umunyamakuru – wabazaga ati : “Ese ibirimo kuba ni Jenoside?” Bakamusubiza oya, ko ahubwo ari ‘ibyaha bya Jenoside’. Hanyuma uwo munyamakuru arongera arabaza ati: “Bisaba ibyaha bya Jenoside bingana bite kugira ngo byitwe ko ari Jenoside?” Ibyo murabyibuka? Biratangaje kuba tukiri mu mpaka nk’izo nyuma y’imyaka 27. Ni akumiro!

Hagati aho, abiyita abahanga n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bagaceceka, bakirengagiza ibiriho ngo hato batemeranya n’ibyo u Rwanda ruvuga.

Uko kumva ko nta kiza cyaturuka mu Rwanda n’uburyarya bigaragarira mu makuru abogamye ni akumiro.

Kandi si twe twenyine. Ibi biba no ku bindi bihugu ku mugabane w’Afurika. Ntabwo bikwiye, nta nubwo tuzigera tubyemera.

Mu minsi ishize, komisiyo igizwe n’inzobere mu by’amateka yashyizweho na Leta y’Ubufaransa, yashyize ahagaragara raporo irambuye nyuma yo gusoma inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu.

Iyi raporo ivuga ko Perezida Mitterrand n’abajyanama be ba hafi bari bazi ko jenoside yarimo gutegurwa n’inshuti zabo mu Rwanda.

N’ubwo ibyo yari abizi, perezida yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze, kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa kugira ngo Ubufaransa bukomeze kurinda inyungu za politike zabwo. Ubuzima bw’Abanyarwanda bwari bwagizwe ibikinisho mu mikino ya politiki.

Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva ibintu kimwe. Iragaragaza impinduka n’ubushake bw’abayobozi b’Ubufaransa bwo kujya imbere twumva neza ibyabaye. Ibi rero turabyishimiye. Iyi raporo natwe bazayiduha mu minsi ya vuba; ni ko bambwiye. Ni byiza.

U Rwanda narwo ruzagira icyo ruvuga mu minsi ya vuba. Wenda mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi. Ibyo dufite, bishingiye ku byakozwe n’ababihawemo inshingano mu gukora ubushakashatsi nk’ubwarimo bukorwa mu Bufaransa, ibizava muri izi raporo birajyana mu kerekezo kimwe. Icya ngombwa ni uko dukomeza gukorana, kugira ngo twandike amateka ashingiye ku kuri.

Cyakora, ibikorwa by’abayobozi bamwe b’Ubufaransa guhisha uruhare rwabo byagize ingaruka zikomeye.

Amateka yarahinduwe mu kwamamaza ibinyoma bivuga ko habayeho jenocide ebyiri, harimo n’ibyavuzwe muri Mapping Report. Imanza zishingiye ku buriganya zatangijwe mu Burayi zikurikirana bamwe mu bagize inzego nkuru z’Igihugu cyacu. Abakekwaho uruhare muri Jenocide bahawe ubuhungiro, bakomeza kuba intakoreka. Ndetse n’ubusabe bw’u Rwanda bwo kubohereza mu gihugu babwima amatwi.

Ibi ariko ntabwo byabaye mu Bufaransa gusa. Ni uko gusa navugaga kuri iriya raporo. No mu bindi bihugu bikomeye, tuzi imanza zimaze imyaka hafi 15. Hari ahari abakekwaho uruhare muri Jenoside bagera kuri bane cyangwa batanu, dosiye zabo zirivugira. Twavuganye n’ibihugu byabahaye ubuhungiro, turabisaba, turavuga tuti dosiye zabo ziruzuye, kandi bari hano, mushobora kubaduha tukababuranisha?

Igisubizo cyabaye oya ngo kuko nta masezerano yo guhererekanya abakekwaho ibyaha dufitanye, ngo ntabwo bizera inkiko zacu, ngo nta kizere bafitiye amategeko yacu. Ibi twarabyakiriye, turababwira tuti twari dukeneye ko mutugirira ikizere ariko ubwo mubyanze, ngaho nimubaburanishe. Kuko niba mufite ikibazo ku nkiko zacu, ntabwo mugifite ku nkiko zanyu. Hanyuma n’ubwo busabe bashatse impamvu yo kutagira icyo bakora. Nuko bigakomeza bityo…

Ariko nyine aba ni babandi baba bafite buri gihe icyo badushinja. Tukababwira tuti ariko kuki mutabikora? Ntabwo mutewe isoni no guhishira abakekwaho uruhare muri Jenoside? Icyo mwaba mubahishiye cyose. Niba mudashaka ko tubaburanisha kuki mwe mutababuranisha? Aba ni babandi usanga bagorwa no gukoresha inyito y’ukuri ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi.’

Nkuko mubizi ijambo ‘Jenoside’ ntabwo ari twe twarihimbye. Iri jambo ryahimbwe n’abandi bantu kera cyane, kera mbere y’uko tugwirirwa n’amahano. Ariko umuntu akavuga ngo urabizi, reka twekwemera ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ kubera ko ingabo zari zishinzwe kurinda amahoro zarapfuye, abanyamahanga barapfuye, abahutu barapfuye, abantu bose barishwe.

Niyo ibyo waba ubyemera nk’ukuri, byakubuza bite gufata ibintu uko biri? Hanyuma washaka ukazana izo ngero zose ushaka kugira icyo uvugaho. Ntabwo nshidikanya ku bushobozi aba bantu bafite bwo gutekereza neza. Oya. Ahubwo ni izindi mpamvu zibibatera. 

Ni nko kuvuga ngo reka twe gukurikirana uyu muntu ku byaha yakoze. Ahubwo reka turebe uburyo yageze muri uru rukiko. Turacyafite inzira ndende.

Iyo abakekwaho uruhare muri Jenoside bahawe ubuhungiro, ubusabe bwo kubaburanisha ntibuhabwe agaciro, bigira ingaruka. Ingaruka zabyo ni uko twabonye guhakana no gupfobya Jenoside byiyongera, kandi bizatwara imyaka myinshi kubihindura.

Amacapiro y’ibitabo azwi cyane akomeje gusohora ibitabo bishinja FPR ko ari yo yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo igere ku butegetsi. Igiteye impungenge kurushaho ni uko abantu benshi, bazi neza ukuri, bahisemo kutagira icyo bakora, bakicecekera.

Mu myaka ishize, hari igihugu cyasohoye itangazo mu gihe cyo kwibuka Jenoside, cyongeramo ibyo bavugaga u Rwanda rutubahiriza mu miyoborere.

Narabandikiye mbabwira ko iminsi yindi yose y’umwaka bazatuvuga uko bashaka.

Ariko baturekere uyu munsi umwe wo kwibuka.

Ngira ngo barumvise kuko ntabwo bongeye kubikora. Ariko haracyari abandi badashaka kwiga kandi ubu wasanga hari inyandiko zabo ziri mu nzira zivuga ibyo ngibyo. Ariko nabo ngabo dufite aho kubashyira.

Na nubu n’ubwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibihugu, kimwe cyangwa bibiri, bikomeje kwanga gukoresha iyo nyito. Nk’uko hari n’abari baranze kwemera ko jenoside yabaye mu 1994, bakabyemera byaratinze.

Usanga bagaruka ku ijambo ubwaryo. Abantu bamwe barigizeho ikibazo kuko kurikoresha byari kubashyiraho umutwaro wo kugira icyo bakora, bakabihagarika. Bageragezaga rero kwirinda uwo mutwaro uremereye wo kubihagarika babinyujije mu kwanga kwemera ko ari Jenoside. Biratangaje ukuntu amateka yisubiramo. Ni nk’aho dusubira mu impaka zariho muri 1994. Twasubiye mu kwibaza ku magambo n’inyito n’ibindi byinshi.

Ni nk’aho kuyikoresha byaba ari igihembo Abanyarwanda bahawe kuko bitwaye neza. Ntabwo ibi twabyemera. Ntabwo iterabwoba ryadukura ku mahame twemera.

Hari urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga, batagize uruhare mu byabaye mu 1994, bashingira kuri izi nkuru kugira ngo bahembere ingengabitekerezo ya jenoside nk’aho ari ukunenga bisanzwe imiyoborere n’uburenganzira bwa muntu mu gihugu.

Twebwe abari mu Rwanda, ntakizaduheza inyuma. Tujya imbere.

Nta kidutandukanya kinini gihari cyatuma uwifuriza undi ineza, nawe atayimwifuriza.

Uko ni ko tumeze. Ni ko amateka yacu yatwigishije.

Ariko imbabazi zishingira ku kuri.

Ntabwo tuzarambirwa kuvuga ukuri ku byo twanyuzemo.

Ndagira ngo nsoze nongera gushimira Abanyarwanda kuba badatezuka ku bumwe n’ubwiyunge bwabo. Turashimira kandi inshuti zacu nyinshi, ku isi hose, bakomeje kwifatanya natwe muri iyi myaka yose.

Ntabwo ari ibyo gusa. Igihe abenshi bari bafite ikibazo cyo kwita ibyabaga Jenoside mu Muryango w’Abibumbye – mu bari bafite icyo kibazo icyo gihe harimo n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ubwe – hari ibihugu rwose n’ababihagarariye baharaniye ukuri, barahaguruka, baharanira ko byitwa uko biri. Ndetse kimwe muri ibyo bihugu ni icyo muri Afurika tuzahora twita igihugu cy’inshuti, cyari gihagarariwe n’umugabo nibuka, witwa Ibrahim Gambari wo muri Nijeriya. Nijeriya yarahagurutse irabyanga; iti hari ikibazo kandi tugomba kwita ibintu uko biri. Professor Gambari yari ahari, kandi tuzahora twishimiye Nijeriya.

Hari kandi na Repubulika ya Czech, na New Zealand. Ibihugu utahita utekereza kuko akenshi umuntu ahita atekereza ibihugu by’ibihangange. Ariko tuzahora dushimira kandi twishimira ibi bihugu n’abantu babyo.

Reka nsoze mbabwira inkuru nibuka. Tukiri bato twiga mu mashuri abanza, ndibuka ko hari inkuru bajyaga batubwira y’intare n’umwana w’intama.

Hariho uruzi, intare irimo inywa amazi mu gice cya ruguru, hari n’umwana w’intama urimo kunywa amazi hepfo. Intare ibonye umwana w’intama, ishakisha uburyo bwose bwo kuyiyenzaho ngo iyirye. Ariko mbere na mbere bibanza kuvugana:

Intare yahamagaye umwana w’intama iti: “Niko, urabona ndi hano ndanywa amazi, nawe uraho urayatoba!” Umwana w’intama n’ubwoba bwinshi arasubiza ati: “Ariko Nyakubahwa, njye ndi hepfo yawe. Aho nywera amazi, niyo naba nyatoba, ntabwo aza aho uri.” Intare irarakara yumva ayisuzuguye. “Urashaka no kuntuka? Ni nde uguhaye uburenganzira bwo kunsubiza utyo?” Umwana w’intama ati: “Nyihanganira, ntabwo nshaka kugutuka, mbabarira.” Nuko intare irongera iti: “Urabizi n’undi munsi warantutse.” Nuko umwana w’intama ati: “Njye ni ubwa mbere nje kunywa amazi hano. Ntabwo ari njyewe wagututse.” Nuko intare iti: “Ngaho nawe ndebera! Urimo kuntesha umutwe gusa. Niba atari wowe ni mukuru wawe, cyangwa mushiki wawe wari uri hano.”

Umwana w’intama ati: “Oya Nyakubahwa. Nta mukuru wanjye cyangwa mushiki wanjye wigeze aza hano. Nanjye navuye kure cyane ubu ni ubwa mbere.” Byarangiye n’ubundi intare iriye umwana w’intama.

Iyi nkuru ndayibabwiye, kuko hari igihe ntekereza ku cyo ivuze. Hari abantu hanze aha baba batubwira: “Ni ko wowe kuki untuka?” Kandi tutanabavugishije. “Niba atari wowe ni mukuru wawe, ni umubyeyi wawe, ni mushiki wawe.” Tuti: “Oya Nyakubahwa.”

Hari abantu rwose badukorera ibi ngibi.

Ariko reka mbabwire, ntimuzigere mwemera kuba intama.

Nta nubwo nshaka kumera nk’iriya ntare. Nzishimira kubaho, meze uko ndi, kandi nshobora guhangana n’iriya ntare.

Murakoze.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS