News

Chairman yashimiye ibihugu by’Afurika uruhare bikomeje kugira mu mavugurura

Mu ijambo yavuze ubwo yasozaga Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Afurika yunze ubumwe (AU), Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi akaba n’umuyobozi w’uyu muryango muri iki gihe Perezida Paul Kagame yamurikiye abitabiriye iyi nama aho amavugurura agamije gushoboza iri huriro kwigira aho ageze anaboneraho gushimira ibihugu bigize AU uko bikomeje kumushyigikira muri iyi myaka ibiri ishize ayoboye komisiyo ishinzwe ayo mavugurura.

Mu ijambo yavuze ubwo yasozaga Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Afurika yunze ubumwe (AU), Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi akaba n’umuyobozi w’uyu muryango muri iki gihe Perezida Paul Kagame yamurikiye abitabiriye iyi nama aho amavugurura agamije gushoboza iri huriro kwigira aho ageze anaboneraho gushimira ibihugu bigize AU uko bikomeje kumushyigikira muri iyi myaka ibiri ishize ayoboye komisiyo ishinzwe ayo mavugurura.

Muri iyi nama, abakuru b’Ibihugu za Guverinoma bemeje ibimaze kugerwaho muri aya mavugurura ku bwiganze busesuye, hakaba hasigaye kubinoza kugira ngo bizemezwe burundu mu nama y’abakuru b’ibihugu itaha.

Chairman yagize ati “Ndabashimira abayobozi bari hano ku ruhare bagize mu bimaze kugerwaho muri uru rugendo rugamije gufasha umugabane wacu kwihaza, ndabashimira umuhate wanyu wagaragaje itandukaniro iri mu kugambirira neza n’ibikorwa bya nyabyo.”

Yavuze ko kuba ibikwiriye kuvugururwa byarateguwe atari iherezo ry’ikigambiriwe, asaba umuhate wa buri wese ngo bishyirwe mu bikorwa.

Yakomeje agira ati “Amavugurura ubwayo ntabwo ari iherezo. Igifite agaciro ni uburyo tuyifashisha mu gutegura ejo heza h’umugabane wacu. Ndasaba Komisiyo n’ibihugu binyamuryango gushyira iyi myanzuro mu bikorwa vuba bishoboka.”

Muri iyi nama idasanzwe ya AU haganiriwe ku mavugurura n’imikorere bya Komisiyo ya AU, ishyirwaho ry’Ikigega nyafurika cy’Iterambere n’uburyo bwo kwishakamo ingengo y’imari ya AU hatarambirijwe ku nkunga z’amahanga.

Amwe mu mavugurura aheruka kwemezwa harimo kuba buri gihugu kizajya gitanga 0.2% by’umusoro w’ibyinjizwa mu gihugu, hagamijwe gushyigikira ingengo y’imari ya AU.

Iyi gahunda byitezwe ko izafasha Afurika gukusanya imisanzu mu bihugu, izabasha gutera inkunga 100 % ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’amahoro.

Imibare yerekana ko abaterankunga bari bihariye 72% by’ingengo y’imari ya AU, ibintu byari biteye inkeke ko havuka ikibazo igihe umwe mu bafatanyabikorwa yahura n’ingorane mu bukungu, ndetse ugasanga izo gahunda Abanyafurika ntibazigira izabo.

Mu bindi kandi, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yatangije ikigega cyo kubungabunga amahoro n’umutekano ku mugabane w’Afurika, ku ikubitiro iki kigega kikaba cyaratangiranye miliyoni 60 z’amadolari.

Iki kigega kigamije kwishakamo ubushobozi burambye ku bijyanye no gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro bikorwa n’uyu muryango n’ibijyanye n’ubuhuza ku mpande zishyamiranye.

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Paul Kagame akaba yaravuze ko iki kigega kimaze kugeramo imisanzu ya miliyoni 60 z’amadolari kiri mu cyerekezo AU, ifite cyo kwishakamo amikoro arambye mu bijyanye no gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro ku mugabane.

Ati “Amahoro n’umutekano ni imwe mu nshingano z’ibanze za AU, ariko kugeza ubu twaburaga uburyo bwizewe bwo gutera inkunga ibikorwa byihutirwa muri uru rwego.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa byo kubungabunga amahoro AU, yahangaga amaso ku nkunga z’amahanga aribyo byatumye mu 2015, inteko rusange y’uyu muryango ifata icyemezo cyo kwishakamo 25% y’amikoro akenewe muri ibyo bikorwa.

Yibukije ko intego ari uko bitarenze mu mwaka wa 2021 iki kigega kizaba kimaze kugeramo miliyoni 400 z’amadolari, avuga ko nibigerwaho Afurika izaba ifite ubushobozi buhagije bwo gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye n’amahoro n’umutekano no kwishakira ibisubizo bikwiye.

Nubwo hamaze kugeramo miliyoni $60, Perezida Kagame yavuze ko ayo ahagije ubu gutera inkunga ibikorwa bya dipolomasi n’ubuhuza bikorwa n’Intumwa zihariye za AU n’abandi bayihagarariye, hakaba hakenewe andi yo gukora ibindi.

Umukuru w’igihugu yabwiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ko Afurika iri gushaka ko Akanama gashinzwe Amahoro ku Isi gafata umwanzuro urebana no gutera inkunga ibikorwa bya AU mu kubungabunga amahoro, bityo kongera gutangiza ikigega cy’amahoro akaba ari ikintu cy’ingenzi muri uyu mugambi.

Perezida Kagame yavuze ko itangizwa ry’iki kigega ari intambwe yo kwishimira kuko hari abakekaga ko bitazagerwaho ariko anasaba ibihugu kongera imbaraga mu kugitera inkunga.

Perezida yashimiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ndetse by’umwihariko Dr. Donald Kaberuka intumwa nkuru y’Ikigega cy’amahoro muri AU, na Perezida wa Komisiyo ya AU bagize uruhare mu gutuma iki kigega kigera ku ntambwe kigezeho.

Muri Nyakanga 2016 nibwo Perezida Kagame yahawe inshingano zo gutegura no gukurikirana amavugurura akenewe muri iyo Komisiyo kugira ngo ibashe kugeza AU ku cyerekezo yihaye cya 2063.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS