Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yashimangiye ko isoko rusange rya Afurika ribumbatiye inyungu nyinshi ku byiciro byose by’abatuye uyu mugabane, kuko rizatuma bagira agaciro n’imibereho myiza kandi ijambo ryabo ku ruhando mpuzamahanga rikumvikana.
Kuri uyu wa Gatatu i Kigali hateraniye inama ya 10 idasanzwe ya Afurika yunze Ubumwe (AU), yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, abikorera, abaminisitiri n’abandi.
Iyi nama yasinyiwemo amasezerano ashyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu bya Afurika n’andi mabwiriza arebana no koroshya urujya n’uruza harimo n’amasezerano ya Kigali agendanye n’imigenderanire.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko amasezerano y’isoko rihuriweho rya Afurika amaze imyaka 40 atekerejweho kandi inyungu ziyarimo Abanyafurika bazisangiye n’abo bahahirana bose ku migabane itandukanye y’Isi.
Yavuze ko igishyizwe imbere muri aya masezerano ari agaciro n’imibereho myiza y’Abanyafurika bose yaba abahinzi, abakozi, ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abagore n’urubyiruko.
Perezida Kagame yasezeranyije abanyafurika ko hari inyungu nyinshi bazakura muri aya masezerano zirimo iz’ubukungu n’ubumwe bwabo.
Yagize ati “Isezerano duhaye Abanyafurika muri aya masezerano ni uburumbuke bwa bose kuko mu gushyiraho iri soko ndetse no kubemerera gutembera ku mugabane wabo ntacyo bishisha, turashyira imbere ibicuruzwa ndetse na serivisi byakorewe muri Afurika.”
Yakomeje agira ati “Inyungu kandi ziri no mu bucuruzi dukorana n’iyindi migabane, tuzaba kandi turi mu mwanya mwiza wo guhuza imbaraga no gushimangira ubumwe bwacu tugaharanira inyungu zacu ku ruhando mpuzamahanga.”
Umwanzuro wo gushyiraho aka karere kiswe ‘Continental Free Trade Area (CFTA) wafashwe n’inama y’abakuru b’ibihugu muri Kamena 2015, ukaba umaze igihe uganirwaho byimbitse na ba minisitiri bashinzwe ubucuruzi mu bihugu bigize AU.
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko kwihuza kwa Afurika ari ingenzi asaba Abakuru b’Ibihugu n’izindi nzego bireba gushyigikira aya masezerano.
Yakomeje avuga ko hari impinduka nyinshi mu bucuruzi zirimo kubaho mu Isi bityo Afurika na yo igomba kugira icyo ikora kugira ngo yibone muri izo mpinduka, ntikomeze kuba insina ngufi mu ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati “Turasaba ibihugu byose gusinya aya masezerano kugira ngo uyu mwaka uzajye kurangira yatangiye gushyirwa mu bikorwa kandi hakorwe ubukangumbaga buhagije ku bo bireba bose.”
Iri soko rizatuma kandi Afurika ijyana n’impinduka mu bucuruzi zikomeje kuba hirya no hino ku Isi, aha twavuga politiki ya Trump n’ukwikura mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi k’u Bwongereza, kunoza imikoranire mu bucuruzi n’indi migabane no kongera amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi ku mugabane.
Ibihugu byinshi byamaze kumvikana kuri aya masezerano ndetse byiteguye kuyasinya. Icyakora hari ibihugu bitewe n’amategeko yabyo, byo bizabanza kujya kuganira n’inteko zishinga amategeko kugira ngo bisinye nyuma.