News

Ubufatanye bushya hagati y’Ibihugu nibyo bizafasha NEPAD kugera ku migambi yayo – Chairman

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yasabye ko habaho isuzuma rya gahunda y’Ubufatanye bushya bw’ibihugu bya Afurika mu Iterambere (NEPAD) kugira ngo ibikorwa byayo birusheho kugira akamaro.

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yasabye ko habaho isuzuma rya gahunda y’Ubufatanye bushya bw’ibihugu bya Afurika mu Iterambere (NEPAD) kugira ngo ibikorwa byayo birusheho kugira akamaro.

NEPAD yatangijwe mu mwaka wa 2001 ariko yagiye igorwa no kwibona neza mu mikorere y’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe (AU).

Mu nama y’akanama k’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cya NEPAD (HSGOC) yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama i Addis Abeba mbere y’Inama ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize AU, Perezida Kagame yavuze ko NEPAD ari ingirakamaro.

Yavuze ko NEPAD ifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’inzego z’ubuhinzi, ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.

Mu gihe AU iri mu mavugurura ayiganisha ku kwigira nyako, Perezida Kagame yavuze ko NEPAD yo ibyo yabitangiye kera.

Ati “NEPAD yagiye ireba kure mu bijyanye n’umwanya wayo mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse yanabikoze mbere y’aya mavugurura. Ibi bikwiye gushimwa kubera ko n’amavugurura arimo gukorwa anareba NEPAD nk’inkingi y’iterambere ya Afurika Yunze Ubumwe, ari na cyo cy’ingenzi. Bisobanuye ko akamaro k’iyi gahunda kazarushaho kugaragara.”

Perezida Kagame yasabye abagize ako kanama gukomeza kwiga ku ngingo zatuma NEPAD irushaho gutera imbere, by’umwihariko asaba ko hakorwa isuzuma ryigenga.

Ati “Tugomba kuzirikana ko ingingo zinyuranye z’uburyo twakomeza kuyiteza imbere ziganirwaho kandi zigafatwaho umwanzuro. Igenzura ryigenga ry’ibikorwa n’akamaro k’iyi porogaramu ryakorwa hagamijwe gukomeza kuyongerera imbaraga, ni ingirakamaro kandi rikwiye kwitabwaho by’umwihariko.”

Yanavuze ko NEPAD ikwiriye gukorerwa ubuvugizi haba muri Afurika no ku Isi kugira ngo igere ku ntego yihaye.

Ati “Ni ngombwa gukora ubuvugizi ku nzego zitandukanye, haba ku mugabane no ku Isi hose no gukomeza umuvuduko wo kugera ku ntego zashyizweho. Ni yo mpamvu ari ngombwa gushyiraho uburyo nyabwo bwo kugabana izi nshingano, twita no ku budasa bw’umugabane wacu.”

Mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize AU ni na ho Perezida Kagame atangirira imirimo ye nk’Umuyobozi wa AU, asimbuye Perezida Alpha Condé.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS