News

Mkapa yatangaje ko isura nziza u Rwanda rufite ubu ruyikesha imiyoborere myiza ya Chairman wa FPR Inkotanyi

Uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa, yashimye uburyo nyuma ya Jenoside u Rwanda rwateye imbere, by’umwihariko ubucuruzi n’ikoranabuhanga n’ibindi byagezweho kubera kunga ubumwe, kubabarirana no gukora cyane kw’abaturage barwo.

Uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa, yashimye uburyo nyuma ya Jenoside u Rwanda rwateye imbere, by’umwihariko ubucuruzi n’ikoranabuhanga n’ibindi byagezweho kubera kunga ubumwe, kubabarirana no gukora cyane kw’abaturage barwo.

 
Yagize ati “U Rwanda ubu ni igihugu cyateye imbere kandi cy’icyitegererezo mu kurandura burundu jenoside n’ivangura rishingiye ku moko. Ni icyitegererezo mu kongera kubaka ubumwe bw’igihugu bwari bwarashenywe n’amoko, kurandura ubukene, guteza imbere abaturage bose mu buringanire n’agaciro.”
 

Mkapa yakomeje avuga ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ya FPR-Inkotanyi, ari umwanya wo gushimira Perezida Kagame, ku buyobozi bwe bwiza bufite icyerekezo, gukunda igihugu ndetse na Afurika muri rusange bwatumye igihugu kigera ku iterambere kigezeho ndetse n’abanyafurika bagahabwa agaciro.

 

Mu nama mpuzamahanga ku kwibohora yateguwe na FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30, abayitabiriye barimo abayobozi bakuru n’abashakashatsi baganiriye ku kwibohora kuganisha ku Iterambere: Guteza imbere no guha agaciro Afurika.

 

Mu ijambo yagejeje ku barenga 1000 bitabiriye iyi nama yabereye ku cyicaro cy’Umuryango FPR-Inkotanyi, Mkapa yashimangiye ko hari isano uyu muryango ufitanye n’ishyaka CCM yayoboye imyaka 10, yo kubohora igihugu ku mpamvu zo guharanira ubumwe bw’igihugu, uburinganire n’iterambere ry’abaturage no guca burundu ivangura.

 

Mkapa yakomeje avuga ko Afurika irimo gutera imbere kuko muri iki gihe nta kudeta zikibaho, ubutegetsi bujyaho binyuze mu matora ahuriramo amashyaka menshi.

 

Yasobanuye ko icyatuma Afurika igera ku iterambere, ari nako kwibohora nyako, hakenewe ko imitwe ya politiki ishyira hamwe ikagena icyerekezo cy’igihugu kandi abantu bose bagahabwa umwanya mu bibakorerwa ndetse n’umutekano ukabumbatira byose.

 

Yagize ati “Kugira ngo tugere ku iterambere, imitwe ya politiki igomba kugena kandi ikemeranya ku cyerekezo cy’igihugu, guha agaciro ubumwe bw’igihugu no kubahiriza amategeko kandi byose bigakorwa ntawe uhejwe by’umwihariko urubyiruko n’abagore bagahabwa umwanya ukwiye.”

 

Yakomeje agira ati “Tugomba guha umwanya urubyiruko kandi ni inshingano z’abari ku butegetsi, kubategura kugira no bazakomerezeho. Hakenewe kongera uburezi n’ubumenyi, by’umwihariko urubyiruko rukajya rwigishwa amateka y’ukwibohora kwacu ntibaheranwe n’imyumvire y’abakoloni bacu.”

Agendeye ku rugero rw’uko Umuryango Ecowas wakemuye ukutavuga rumwe ku byavuye mu matora muri Gambia, Mkapa yavuze ko kwishyira hamwe kw’ibihugu bya Afurika ari imbaraga zikomeye zitatanya abashaka kubatanya ku nyungu zabo.

 

Gusa yagaragaje ko hari aho bigenda biguru ntege kubera bamwe mu bayobozi batinya ko ububasha n’ubukire bwabo bugabanuka, kutitegura ndetse no gukorerwamo n’imiryango mpuzamahanga nk’uw’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’iyindi usanga igena uko Afurika igomba gutera imbere ku nyungu z’ibihugu ikomokamo.

 

Mu ijmabo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Vice Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Bazivamo Christophe, yashimangiye ko politiki yawo ari urugero rwiza rw’ukwibohora nyako no kugera ku mpinduka mu iterambere rirambye zikenewe muri Afurika yose.

Bazivamo yatanze ubwo butumwa kuri uyu wa Kabiri mu nama mpuzamahanga ku kwibohora yateguwe na FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30.

Iyi nama iraganira ku kwibohora kuganisha ku iterambere, guteza imbere no guha agaciro Afurika. Yitabiriwe n’abashakashatsi baturutse hirya no hino muri Afurika ndetse n’ahandi ku Isi.

Mu ijambo rye, Bazivamo yagarutse ku rugendo rwa FPR-Inkotanyi ruhera ku rugamba rwo gukura igihugu ku ngoyi y’ubutegetsi bw’igitugu, ivangura, ubwicanyi ndetse no kumenesha abaturage bacyo bakaba impunzi mu mahanga.

Yasobanuye ko FPR-Inkotanyi imaze gufata ubutegetsi itigeze iteshuka ku ntego yo guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, iterambere ridaheza, kubasubiza agaciro ndetse n’Abanyafurika muri rusange.

Iyi nama yanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame; Uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa na Madamu we; Jendayi Frazer wahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije uw’Ububanyi n’amahanga ushinzwe Afurika, abahagarariye ishyaka riri ku butegetsi muri Ethiopia, mu Bushinwa n’abandi.

Bazivamo yasobanuye ukwibohora nyako, avuga ko ubwo FPR-Inkotanyi yari irangije urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, itaruhutse ahubwo yakomeje urugamba rwo kugarura amahoro mu gihugu, gucyura impunzi no kongera guteza imbere igihugu harimo kubaka ibikorwaremezo, ubuyobozi, gukemura ibibazo byatewe na Jenoside; gucira imanza abayikoze; guhangana n’ihungabana no guharanira ubumwe bw’abaturage.

Yakomeje avuga ko uru ari urugero rwiza rw’ukwibohora nyako gukwiye kuranga Afurika kugira ngo igere ku iterambere rirambye.

Yagize ati “Nshingiye ku bunararibonye bwa FPR n’Abanyarwanda muri rusange, ndasaba Abanyafurika kwibohora ubwabo kandi bagafata ingamba zishingiye ku gusaranganya ubutegetsi, guha umwanya abaturage mu bibakorerwa, kubungabunga amahoro n’iterambere rirambye ry’uyu mugabane.”

Isabukuru y’imyaka 30 ifatwa nk’umwanya wo gutekereza uko FPR yakomeza guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu bw’igihugu ari ko kwibohora nyako kandi igatanga umusanzu ku bandi Banyafurika wo kumva ko kwigenga nyako ari ukwigira mu bukungu n’iterambere.

Uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa, yagarutse ku kwibohora nyako kwa Afurika, avuga ko gukwiye gushingira ku kwishyira hamwe kw’ibihugu, guharanira iterambere ry’igihugu kandi rigera kuri bose.

Yavuze ko FPR-Inkotanyi na CCM yayoboye imyaka 10 ari Perezida wa Tanzania, bifite aho bihuriye mu kwibohora kuko rimwe ryakuye igihugu ku ngoyi y’abakoloni b’Abongereza, irindi rikagikura ku ngoyi y’ubutegetsi bubi bw’ivangura, ubwicanyi n’ibindi bikorwa bidahesha agaciro umuntu.

Mkapa yavuze ko u Rwanda ari igihugu cy’icyitegererezo cyerekanye ko nyuma y’amahano nka Jenoside igihugu gishobora kongera kubaho kandi kigatera imbere.

Ati “U Rwanda ubu ni igihugu cy’icyitegererezo mu kugaragaza uko Jenoside ishobora guhagarikwa hagakurikiraho ubuzima bwiza. Kugera ku iterambere ni umusaruro w’ubuyobozi bwiza, ibyagezweho by’intangarugero tubikesha ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwakoze byinshi mu kugaragaza impinduka zikenewe mu iterambere yaba gushyigikira abagore n’urubyiruko, uburezi kuri bose, ubuzima, kurwanya inzara, indwara n’ibindi. Hari kandi gahunda zo kwishakamo ibisubizo nka Gacaca zatanze umusanzu udasanzwe mu bumwe n’ubwiyunge.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS