Ubwo yatangizaga Kongere ku rwego rw’igihugu ya FPR Inkotanyi Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yibukije abanyamuryango badakwiye kwirara ngo bahere mu kwigamba ibyo bagezeho kuko inzira ikiri ndende kandi hari byinshi bitaragerwaho.
Iyi kongere iteraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasabo, yatangiye kuri uyu wa Kane ikazasozwa ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017, iratangirwamo ibiganiro ibiganiro birimo ikivuga ku byo uyu muryango wagezeho mu myaka 30 ishize.
Aganira n’abitabiriye iyi kongere, Chairman yagarutse ku bigomba kuranga abanyamuryango bayo, indangagaciro zabo ndetse n’ibyo bakwiye kwitwararika.
Ku wa 25 Ukuboza 1987 nibwo habaye inama ya RANU (Rwandese Alliance for National Unity) yageze ku musozo wayo hafatiwemo imyanzuro ikomeye irimo ivuka ry’Umuryango FPR-Inkotanyi (Front Patriotique Rwandais), inyandiko z’iremezo: intego, imigambi, amategeko remezo ndetse n’imyitwarire yayo.
Iyi RANU yaje guhinduka FPR Inkotanyi yo yari yaravutse mu 1979 bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda babaga i Nairobi muri Kenya.
Uru rugendo rw’imyaka 30 FPR Inkotanyi ibayeho ni rwo rumaze iminsi rwizihizwa aho mu bice byose by’igihugu ndetse no mu mahanga hagiye haba ibiganiro bigaruka kuri uru rugendo.
Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko urugamba rwo kubohora u Rwanda itari yoroshye na gato yibutsa ko hari aho byageze we nkuwari uyoboye urugamba yihanangirijwe abwirwa ko nadahagarika urugamba we. Yagize ati “Kera mu ntambara ya FPR, hari ibihe byageze […] ngira ngo mwarabibonye abantu batubwira ngo murabizi, murapfuye. Amahanga yose abakoraniyeho noneho haje n’Abafaransa bazanye intwaro, umuntu anzanira ibaruwa nako Telegram. Uwari Umuyobozi w’Ingabo za Loni, Dallaire [muzamubaze ajya aza hano], aza afite ubwoba ati rwose ntimugerageza, mwifate neza musabe abo bantu boye kubarimbura vuba.
Yasanze mvuye ku kazi byari mu ma saa sita, saa saba z’ijoro, ndushye, igitotsi cyanyishe, ndamubwira nti wandeka nkiruhukira?
Ndamubaza nti se ko wowe ubaye hano, ubundi urundi rupfu twapfa rurenze uru ni uruhe? Icya kabiri abo bantu uriho umbwira, ni abantu bava amaraso? ati yego? Nti ugenda ubabwire uti ntabwo twapfa urupfu rurenze uru, icya kabiri ko nabo bava amaraso.
Duhereye kuri ibyo, mwumva FPR inyuze muri ibi byose, isomo twaba tutarabivanyemo ni irihe? Ryo kumenya uko dukwiriye kwifata, kwitwara, kumenya uko dukwiriye kubana n’abandi, ryo kumenya uko twakwirinda, ryo kumenya ko nta gikwiriye kudutera ubwoba nk’icyo. Ariko iyo wikunda ufite za ntege nke bigutera ubwoba nyine.”
Perezida Kagame yakomoje ku byo yaganiriye na Dallaire mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu
Muriratana iki ko hari ibibazo byinshi byo gukemura?
‘‘Ejo bundi ntabwo nari mpari mu nama mwagize ariko narabikurikiranye kuri televiziyo, ibyabaye hano byose nakubwira kanaka icyo yavuze, icyo bamubajije icyo yasubije, abavugaga bakarondogora bakabahagarika byose. Reka nongere nsubiremo ikintu kimwe mbasaba ariko nizere ko bibaye ubwa nyuma.
Nakomeje numva imvugo hano abantu bahaguruka bakavuga, ugiye gutangira avuga, ni ukuvuga cyangwa ni ukwivuga? Abantu barivugaga. Uko kwivuga umukuru aha, umuto akavuga, amahanga aza kutwigiraho, iyo mbyumvise bintera ikintu, iyo mvugo ni imvugo ki y’abanyamuryango, y’abakada, ya FPR? Muriratana iki ko hari ibibazo byinshi byo gukemura mwaretse akaba ari byo dukemura?
Niba hari ibyo abantu baza, wabaretse bakaza bakabivuga wowe uraza kuvuga iki? Uwo ni muco ki? Naragumyaga nkumva nkashaka kuzimya televiziyo,… amahanga, amahanga akwiye kuza kutwigiraho, araje….urwo ni rurimi ki? Uru ni rurimi rw’uwuhe muco, n’aba bayobozi bose ejo bundi nabonye byaragiye no mu bato.
Aho bigana ngo abantu bakwiye kuza bakatwigiraho n’iyo wamubaza ngo baraza kutwigiraho iki? Ubu bibaye ubwa gatatu mbibabwira mwebwe banyamuryango, mwebwe bakada, ubwo ntabwo ari uburere. Mubirekere aho izo mbaraga zo kwigamba, zo kwirata muzikoreshe mwubaka ibyo murebe … rwose ndabasabye nizera ko aribwo bwa nyuma mbivuze. Mwari mukwiye kubyima agaciro kuko ntabwo ari umuco.’’
Perezida Kagame ati “Izo mbaraga zo kwigamba, zo kwirata muzikoreshe mwubaka”
Urubyiruko rutagira umuco…
‘‘Mu gihe cyo gufata amafunguro, ugasanga umwana w’imyaka 20, arakubita inkokora umubyeyi w’imyaka 80 ngo abanze ahubwo uwo mubyeyi ni we ukwiriye kubwira uwo mwana ngo banza ariko ntabwo ari umwana ngo akubite inkokora akamwigizayo ngo abanze.
Nta muco urimo… ariko buriya bijya no muri politiki, bijya no mu mico y’imikorere y’ibi byose navugaga, ntabwo bigarukira aho, bifitanye isano. Iteka umuntu aritekereza afite byinshi ashaka kugeraho ariko jya ubitekereza utekereza undi, undi ukuri iruhande, yaba muto, yaba mukuru kubera ko ibyo byiza ushaka n’ukuri iruhande nibyo ashaka. Ntabwo wagera ku byiza ushaka wima ukuri iruhande ibyiza ashaka ahubwo murafatanya. Itekereze utekereza n’undi. Itekereze nk’umuyobozi utekereza abo uyobora.’’
Perezida Kagame yakomoje ku bateshuka ku nshingano bakajya gukoreshwa n’abanyamahanga
Abaturage bo barumva, bagira umuco
“Ariko akenshi iyo ugiye kureba ibyo byose navugaga uzabisanga byombi, ari iyo mikorere myiza, ari ukubaka ubushobozi, uzabisanga muri twe, muri mwebwe uku twicaye hano, ari n’abo nibo bake basenya baturimo na bo tuzabasanga hano ariko mu baturage hafi bose, abaturage dukorera, abaturage tuyobora, bo barumva, bo bafite ubushake, bo bafite umuco, bazi icyo bashaka ntabwo abo bajya gushukwa babarimo. Bo bahora batureba badutegerejemo icyo twakorana nabo kugira ngo tukigereho. Bahora badutegereje, barumva ibyo bindi ntabyo bazi.
Barashaka ubuzima bwiza, amashuri y’abana babo, umutekano, gukora, kwikorera bakihaza mu byo bakeneye nibyo badusaba ni nabyo baduhera izi nshingano dufite uko twicaye hano. Nta kuntu rero twakwihanganira kunyuranya n’abo n’ibyo badushakira n’ibyo badutezemo. Ntabwo dukwiriye kunyuranya nabo. Ni naho haturuka kubazwa inshingano tubafitiye, ba bandi bake bafite ibyo bibazo ntabwo bajya bifuza kubazwa inshingano ariko iyo bazibajijwe bihinduka ikibazo.
Bigahinduka ko u Rwanda rwahindutse ahantu umuntu adafite ikibazo. […] ukwiye kubona ubwinyagamburiro bwo kwikubira buri kintu cyose, gute? Bwo gufata ibyawe ugafata n’iby’abandi ubwo bwinyagamburiro wowe wabubona ute? Ibyo ni bimwe mu bibazo bishya bikurikirana no kwibohora navugaga, ndetse abantu bakabigiramo ubwitange nkuko n’ubundi, abanyamuryango, mwebwe mwagize ubwitange na mbere hose muri kwa kwibohora. Ubwitange mu kwibohora mu guhangana n’ibibazo bishya. Ntabwo twatezuka kuri iyo ntego ndetse ibyo ni byo bivamo uburere, inyigisho dukwiriye kuba duha urubyiruko rwacu, abana bacu, abayobozi b’uyu munsi n’ejo mu Rwanda.”
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku buryo FPR yavutse n’indangagaciro zayiranze. Perezida Paul Kagame, yagize ati “Birumvikana ko ari intambwe ikomeye bitari imyaka myinshi y’Umuryango wa FPR umaze gusa, ntabwo ari aho bigarukira ahubwo ni n’intambwe ijyanye n’imbaraga, ubushake, n’ubwitange byose byakoreshejwe kugira ngo duhindure amateka, imyumvire n’imibereho by’u Rwanda.
Ndetse bikanahindura abo turi bo. Umuryango wa FPR wavutse kubera impamvu z’ibibazo bikomeye u Rwanda rwari rufite ndetse bituruka kuri politiki mbi. Ibyo bibazo byarimo igihugu kirangwa n’amacakubiri kandi kitagira aho kigana habereye ba nyiracyo cyangwa abagituye. Aho abaturage batahabwaga uburenganzira bakwiye, nta gaciro bahabwa, nta n’umutekano Abanyarwanda bafite. Ntawabaga aziko izuba riri burenge cyangwa ijoro riri bucye.
Kugira ngo ibi bihinduke, byasabye uruhare, umuhate n’ubwitange bikomeye bya benshi kandi bamwe muri hano. Ariko byasabaga ko abantu baba bafite ibitekerezo bya politiki bizima binyuranye ku buryo bugaragara n’ibyari biriho biganisha ku bikorwa bifatika n’imyitwarire. Iki kibazo cy’imyitwarire ndaza kugitindaho ndibwira ko turi bubone umwanya, imyitwarire ikwiye.
Izo ndangagaciro, igihe cyose ziba zikenewe, n’ubu zirakenewe n’ejo zizaba zikenewe. Ndetse ubu n’ejo bizaba bikenewe no kurusha mu gihe cyashize. Zirakenewe ku bantu, ku giti cyabo buri umwe ariko zinakenewe mu nzego tubamo, dukoreramo zitandukanye, zirakenewe ku Banyarwanda twese nk’igihugu. Ukwibohora ntibisobanura ko ibibazo byarangiye. Byanasabye no guhangana n’ibibazo byavutse nyuma. Kwibohora birarangira, cya gihe cyararangiye dutangira ikindi cy’ibibazo bishya bijyanye n’iki gihe.
Yakomeje agira ati “Ibi bibazo birimo kwanga guhindura imyumvire ku bantu bamwe. Kwanga kwiga, kumenya… harimo kumva ko hari ibintu bitandukanye igihugu kitugomba kugira ngo ibi byose bishoboke. Akenshi hari abanyuranyije nabyo, hari abanyuranyije n’uko dukwiriye kuba dukorera inyungu rusange z’igihugu cyacu bamwe bakaganisha ku zabo zihariye. Ibyo birumvikana rero ko bivuze ko tutabuzemo abantu bateshuka ku nshingano FPR Inkotanyi itwigisha, itwibutsa, itubwira buri munsi. Ndetse ibyo byafashije n’abatari Abanyarwanda, amahanga yo hanze arimo n’abatarigeze bifuriza u Rwanda amahoro kubona aho bahera, aho banyura kugira ngo baturwanye, badusubize inyuma, batubuze gutera imbere uko bikwiye, kuba abo dushaka kuba bo abo dukwiriye kuba turibo. Bo ubwabo kenshi byashoboraga kuba bibagoye, uburyo bworoshye rero byari uguhera kuri bamwe muri twe.”
Perezida Kagame yasobanuye ko “Ibyo bintu bifitanye isano, ndashaka kubereka aho bihurira. Abo banyamuryango bagiye batatira amahame y’umuryango, bagashyira inyungu zabo bwite imbere y’inyungu z’Abanyarwanda bose cyangwa z’Umuryango wa FPR Inkotanyi, icyo gihe bishyize mu banyantege nke mu maso y’abo banyamahanga. Igikurikira rero kiba iki.
Icyakurikiye ni ukuvuga ngo uwananiwe kukurwanya aturutse hanze ngo agusenye, byaramworoheye, guhera kuri abo bari baturimo. Ndetse bakabikoresha ariko mu nyungu zabo, bakaza muri twe bakatubwira ko abo ngabo bafite izo ntege nke ndetse ntibababwire ko bafite intege nke ahubwo bakaziheraho bababwira ko ari ibitangaza.
Bakababwira ko isi aribo igenderaho, ko bafite muri bo ibintu abandi batabonye, ko baruta abandi basangiye igihugu, babanaga, bakoranaga, abo bitangiye hamwe, bakababwira ko ari ibitangaza ndetse ko n’iwabo ariko bababona ko aribo bakwiye kuba bari imbere y’Abanyarwanda aribo babayobora ariko atari byo bavuga ahubwo bavuga kubayoborera abo Banyarwanda. Iyo bigeze aho uba wabaye igikoresho ntabwo uba ukiri wa Munyarwanda witanze, wagenderaga kuri ya mahame ahubwo uba wabaye igikoresho cya babandi bagushuka.”