Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame kuri uyu wa mbere yayoboye inama njyanama ya gatanu yiga ku ntego z’iterambere z’ikinyagihumbi muri Afrika aho yagize icyo avuga ku kamaro ko kugira urwego rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izi ntego ku mugabana w’Afurika.
Iyi nama yabereye mu mujyi wa New York aho Chairman w’Umuryango yitabiriye inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Iki ni gitekerezo cyiza mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego z’iterambere ry’ikinyagihumbi. Raporo twaganiriyeho iragagaragaza ko hari byinshi byakozwe kuva muri Mutarama kugera ubu.
Ndashimirya b’umwihariko abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma baje kwifatanya natwe muri iyi nama, bigaragaza ko duhuriye ku cyerekezo cyo gushaka kugera kuri izi ntego.”
Chairman yakomeje avuga ko igitekerezo cyo gushyiraho ikigo gishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi cyijyanye na gahunda yo guteza imbere umugabane wa Afurika.
Avuga ku bibazo byaganiriweho muri iyo nama, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Claver Gatete wari muri iyi nama yatangaje ko iyi nama yibanze kuri za gahunda na porogaramu harimo cyane kwemeza ishyirwaho ry’umuyoboro wa satelite uzavasha mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.
“Hazashyirwaho ibindi bigo mu gice cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara byiyongera ku gisanzwe kiri Kigali. Kimwe mu byemejwe harimo gushinga ikigo kizaba gihuriweho n’ibihugu birimo Liberia, Sierra Leone, Guinea and Ivory Coast. Iki kigo kizagira akamaro gakomeye nk’uko Minisitiri yakomeje abitangaza”.
Mu bindi byemejwe muri iyi nama harimo kumvikana ku buryo buzajya bukoreshwa mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi muri Afurika.
Iyi nama kandi yemeje ko iki kigo kemerwa nk’umunyamuryango muri Afurika yunze Ubumwe ndetse no mu Muryango w’Abibumbye ndetse bigatuma gahunda z’ibi bigo zongerwa muri gahunda z’iterambere z’Umuryango w’Afurika n’Umuryango w’Abibumbye.