News

RPF Chairman: Ibyo dukora twumvikanyeho, nibigira ingaruka mbi tuzahangana nayo

Chairman wa RPF, Perezida Paul Kagame aratangaza ko Abanyarwanda bakataje mu nzira yo guhitamo uko bagomba kubaho, kandi biteguye kwirengera ingaruka z’uko guhitamo kwabo.

Chairman wa RPF, Perezida Paul Kagame aratangaza ko Abanyarwanda bakataje mu nzira yo guhitamo uko bagomba kubaho, kandi biteguye kwirengera ingaruka z’uko guhitamo kwabo.


Ibi yabitangaje kuwa gatatu, mu gikorwa cyo gusoza urugendo rwo kuzenguruka uturere twose tw’igihugu yiyamamaza, mu rwego rwo kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe kuwa gatanu, tariki 4 Kanama.


Iki gikorwa cyabereye mu kibuga kigari giherereye mu murenge wa Bubogo, mu karere ka Gasabo, cyitabiriwe n’abantu bamushyigikiye basaga ibihubi 500.


Yagize ati:  “Ibyo dukora, twese twumvikanyeho no mu bumwe twahisemo, nibigira ingaruka mbi tuzahangana nayo nk’uko twahanganye n’ingaruka z’ibyo badukoreye.”


Kagame kandi yabwiye abatega iminsi u Rwanda, bibaza niba u Rwanda rwakomeza kugira umutekano rudafite Kagame. Mu kubasubiza, yagize ati: Ese mbere ya Kagame rwari rufite amahoro?”


Yakomeje agira ati: “Vuba aha hari abagiye mu matora, barangije baravuga ngo ntabwo ibyavuyemo aribyo twashakaga. Ngo hari abantu bagiye mu ikoranabuhanga ryacu baduhindurira ibintu ngo ubu dufite umuyobozi tutashakaga.”


Ati: “Ariko demokarasi yawe uwo muyobozi niwe yaguhaye. Wavuga ute ko utamushaka se! Cyangwa warenga ibyo ukajya kubwira abandi uko bakora demokarasi yabo gute? Iyawe yakunaniye!”
Chairman yavuze ko abanenga u Rwanda bagomba kumenya ko abanyarwanda  batajya bihanganira uwashaka  ababashyiraho igitugu kuko bazi kwihitiramo ikibabereye.


Ati: “Hari n’abavuga ngo Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda,  ngo hari usuku,  [ariko] ngo iyo suku ngo ntabwo ari demokarasi, ngo ni dictatorship. Ariko icyo bivuze, ni agasuzuguro basuzugura Abanyafurika, basuzugura u Rwanda, kuko Abanyafurika, Abanyarwanda, bakwiye kwicara mu mwanda bakaba mu mwanda ntacyo bakwiriye kuba bawunengaho.  Ibyo biva aho bikinjira no muri politiki, noneho ibyo twishakiye bakavuga ko ataribyo bitubereye.”


Gahunda zo kwiyamamaza, zaranzwe no kwishimira ibyo u Rwanda rwagezweho ruyobowe na RPF Inkotany, zasojwe ku mugaragaro kuwa gatatu.


Gutora bizaba kuwa kane ku banyarwanda bari hanze y’igihugu; abari mu Rwanda bo bazatora kuwa gatanu.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS