Chairman wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, kuwa kabiri yiyamamarije mu ahantu habiri mu karere ka Gicumbi, aha hombi hakaba hari abaturage bakagabaka 300,000 bari baje kumushyigikira.
Ibi bikorwa byo kwimamamaa byabereye mu murenge wa Cyumba n’uwa Rutare, yombi yo mu karere ka Gicumbi district, mu ntara y’Amajyaruguru.
Mu ijambo rye, Chairman wa RPF yasabye abaturage gukomeza guharanira agaciro k’u Rwanda no kuzamura imibereho myiza yabo ndetse n’igihugu.
Yavuze ko ubu aribwo buryo bwiza bwo guhesha agaciro abatakarije ubuzima bwabo ku rugamba rwo kubohora igihugu, bityo ntibabe baratakarije ubusa ubuzima bwabo.
Yagize ati:“Ziriya ntambara zabereye hano, kurira kurara amajoro; icyo gihe intambara zari izo guhindura ayo mateka [mabi] n’imyumvire. Ntabwo abarwaye izo ngamba, bagendeye ubusa. Ntabwo abantu babikoreye ngo hajye haza abantu uko bukeye uko bwije, batunga agatoki babwira abantu uko bakwiye kwifata.”
Yakomeje agira ati: “Ntimuzemereye na rimwe ababatunga agatoki bababwira ubusa. Ibyo FPR yarwaniye, ibyo yatakarijeho abantu ntabwo byapfa ubusa.”
Chairman wa RPF yavuze ko ari ariyo mpamvu guverinoma ye, mu myaka 23 ishize itigeze na rimwe ihuga, mu gusigasira ibyagezweho mu nzego zitandukanye zirimo nk’urw’umutekano n’ibikorwa remezo.
Yagize ati: “Tumaze kugera kuri byinshi, ariko turacyafite urugendo rurerure. Turacyakomeza inzira y’amajyambere.”
Yavuze ko intego ya RPF Inkotanyi ari ukubaka ubushobozi bw’u Rwanda, hagamijwe kurandura imyumvire y’uko rubarizwa mu bihugu bibeshwaho n’inkunga n’ubugiraneza bw’amahanga.
Yagize ati: “Ntabwo nifuza umpa icyo ndarira, ahubwo nifuza umpa uburyo bwo kwishakira icyo ndarira. Naho ubundi, imyaka ibaye myinshi cyane Abanyafurika babonwa nk’abantu bakwiriye guhabwa ibyo bararira, bitari ukubaha uburyo bwo kwishakira ibyo bararira”.
Chairman wa RPF, igikorwa cye cya nyuma cyo kwiyamamaza azagikorera mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, kikaba kizaba mbere gato y’amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki 3 Kanama ku banyarwanda batuye banze y’igihugu, na tariki 4 Kanama ku baba mu Rwanda.