News

Chairman wa RPF: Iyo abantu bari mu nzira yo guhitamo neza, nta kibatera ubwoba

Chairman wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, kuwa gatandatu yimamamarije mu karere ka Nyamasheke, mu gikorwa cye cya nyuma cyo kwiyamamaza mu ntara y’Iburengerazuba cyitabiriwe n’abayoboke basaga ibihumbi 100,000.

Chairman wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, kuwa gatandatu yimamamarije mu karere ka Nyamasheke, mu gikorwa cye cya nyuma cyo kwiyamamaza mu ntara y’Iburengerazuba cyitabiriwe n’abayoboke basaga ibihumbi 100,000.

Iki gikorwa cyebereye ku kibuga cy’imyidagaduro cya Groupe Scolaire Saint Joseph Nyamasheke.

Mu ijambo rye, yijeje gukomeza kugeza kuri aka karere ibikorwa by’iterambere karere, hashingiwe ahanini ku kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukerarugendo ari muri aka karere

Yagize ati: “Hari amahirwe y’ubukerarugendo menshi ariko ayo dukoresha aracyari make. Turashaka kubizamura. Hari abashoramari b’Abanyarwanda,  ndetse nibiba ngombwa n’abandi bazaboneka. Inganda zibaha imirimo zikabateza mbere, nabyo biraza kuboneka.”

Yavuze ko intambwe imaze guterwa mu iterambere, mu myaka 23 ishize, yerekana ko kwihutisha iterambere ridasiga inyuma umunyarwanda n’umwe bishoboka.  

Asobanura icyemezo Abanyarwanda bafashe kijyanye n’uburyo bashaka kuyoborwa, Chairman wa RPF yagize ati: “Igikorwa cya demokarasi turimo ubu ngubu ni igikorwa gishyira mu maboko y’Abanyarwanda uburenganzira bwo kwihitiramo uburyo bayoborwa, n’ababayobora. Ni uguhitamo ubumwe. Icyiza cy’ubumwe; iyo abantu bari hamwe, iyo abantu bakora, bari mu nzira yo guhitamo neza nta kibatera ubwoba.”

Yongeyeho ati: “Iyo ufite politiki nziza, ubufite abanyarwanda bari hamwe nta kinanirana. Ikinanirana kiba muri politiki mbi.”

Ku bijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki 4 Kanama, Chairman wa RPF yashimangiye ko ari umwanya ku banyarwanda wo kuzihitiramo ubuyobozi bashaka. 

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS