News

Chairman Kagame: Ntabwo twaza hano ngo tubasabe ko mutora FPR tubabeshya ibyo tutazakora

Chairman akaba n’umukandiwa wa RPF Inkotanyi mu mwanya wa Perezida wa Repubulika, Perezida Paul Kagame, aratangaza ko amateka ya RPF Inkotanyi agaragaza neza ko buri gihe ibyo yasezeranije abaturage ibikora.

Chairman akaba n’umukandiwa wa RPF Inkotanyi mu mwanya wa Perezida wa Repubulika, Perezida Paul Kagame, aratangaza ko amateka ya RPF Inkotanyi agaragaza neza ko buri gihe ibyo yasezeranije abaturage ibikora.

 Ibi yabitangarije mu karere ka Burera kuwa mbere mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu rwego rw’imyiteguroy’amatora y’Umukuru w’igihugu azaba ku wa 04 Kanama uyu mwaka.

 Mu ijambo yagejeje ku baturage basaga 150,000 b’akarere ka Burera, yagize ati:

 “Ibyakozwe byavuzwe nibyo, nta kubeshya [kurimo]. Ibyasezeranijwe nabyo nibyo, nta gukabya, nta kubeshya. Ntabwo twaza hano ngo tubasabe ko mutora FPR tubabeshya ibyo tuzabakorera tutazakora.”

 Yavuze ko akarere ka Burera na RPF Inkotanyi bafitanye amateka yihariye, ahera mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu rwo mu 1990 kugeza mu 1994.

 Yagize ati: “Aha muri Burera n’utu duce tundi twose bihana imbibe, twarahabaye, twaraharwaniye, twarahatsindiye, ubu turimo kuhubaka. Turashaka gutera imbere [kandi] bizashoboka kubera mwebwe. Abafatanije bagendera hamwe bagera kure.”

 Yakomeje agira ati: “Turashaka kugera kure mu majyambere [kandi] ufashe FPR uko ingana, ukongeraho amashyaka umunani, byaba 100%.”

 Mbere yo gutorwa na RPF nk’umukandida wayo, imitwe ya politiki umunani yashyigikiye kandidatire ya Kagame kugira ngo azakomeze kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.  

 Kagame yavuze ko iki cyemezo iyi mitwe ya politiki yafashe cyerekana ubumwe Abanyarwanda bahisemo bagamije kugera kure hashoboka.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS