Chairman wa RPF Inkotanyi akaba n’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegereje, Nyakubahwa Paul Kagame, kuwa gatatu, yiyamamarije i Mudende mu karere ka Rubavu, ahari abaturage bakabakaba ibihumbi 300,000.
Mu ijambo yagejeje kuri iyi mbaga y’abayoboke be, yagize ati: “Dushyize hamwe, n’ubushake bwacu ntacyatunanira. Turashaka amajyamere agera kuri buri muryango, andi amashuri akubakwa kandi akigisha neza, amashanyarazi n’amazi bigere kuri buri wese, mushobore gukora mwikorera, abacuruza bacuruze, abahinga bihinge beze, aborora nabo batunge amagana, nicyo gihugu twifuza, kandi nicyo gihugu tunashobora kugeraho uko twabishatse.”
Yashimiye Abanyarubavu uburyo baje ari benshi gushyigikira RPF Inkotanyi n’umukandida wayo, abasezeranya ko niyongera gutorerwa kuyobora u Rwanda azarushaho kubumbatira amahoro, umutekano n’ubumwe muri aka gace.
Yagize ati: “Tumaze igihe twubaka umutekano, ubumwe ndetse n’amajyambere… na nyuma y’itariki 4 Kanama, ibyo nibyo tuzakomerezaho.”
Chairman wa RPF kuri uyu wa kane ariyamamariza mu turere twa Karongi na Rutsiro districts two mu ntara y’Iburengerazuba.