News

Chairman wa RPF: Ngoma igomba kuzahinduka byanze bikunze

Chairman wa RPF Inkotanyi akaba n’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegereje, Paul Kagame, ku cyumweru, yijeje kuzahindura isura y’Akarere ka Ngoma, abaturage b’aka karere nibatorera RPF gukomeza kuyobora igihugu mu myaka irindwi iri imbere

Chairman wa RPF Inkotanyi akaba n’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegereje, Paul Kagame, ku cyumweru, yijeje kuzahindura isura y’Akarere ka Ngoma, abaturage b’aka karere nibatorera RPF gukomeza kuyobora igihugu mu myaka irindwi iri imbere
 
Ibi yabitangaje ari kwiyamamaza muri aka karere, yagezemo avuye mu karere bihana imbibi ka Kirehe.
 
Yagize ati: “Ngoma igomba kuzahinduka byanze bikunze, ibe nziza, itere imbere, usibye mu buhinzi n’ubworozi, ibe nziza no mu bikorwa remezo, mu nyubako amashanyarazi, amazi yiyongere, agere kuri buri wese, amashuri, ibitaro…, [maze] ibyari bigezweho twongereho ibindi.”
 
Yafashe umwanya maze ashimira abaturage b’i Ngoma umurava wo gukora bagira, yongeraho ko yizera adashidikanya ko bafatanije bazahindura aka karere.  
 
Yagize ati: “Abantu iyo bakora, iyo hari imiyoborere myiza, ibindi byose bifuza biraza.”
 
Nyakarundi Telesphore, mu buhamya yatanze, yavuze ko yavukiye mu buhunzi mu Burundi, aho amahirwe yose yari ahari yari umwihariko w’abaturage b’iki gihugu gusa.
 
Yagize ati: “Ubu ndahinga rwose mu rwego rw’ikoranabuhanga ariko noneho nabaye n’umucuruzi, ubu ndahembwa, ndakora nkihemba kubera ubumenyi mwampaye, ntabwo nabura amafaranga ibihumbi 500 ninjiza buri kwezi.”  
 
Nyakarundi yavuze ko ibyo afite byose abikesha RPF Inkotanyi, by’umwihariko Perezida Kagame, yavuze ko ariwe ‘mwarimu’ wamwigishije kwinjira mu buhinzi bwa kijyambere. 

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS