News

Chairman wa RPF: Aho dushaka kujya kuhagera birasaba imbaraga za buri wese

Chairman wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, ku cyumweru nimugoroba, yasoje urugendo rwo kwiyamamaza mu ntara y’Iburasirazuba nyuma yo kugera mu turere turindwi tugize iyi ntara.

Chairman wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, ku cyumweru nimugoroba, yasoje urugendo rwo kwiyamamaza mu ntara y’Iburasirazuba nyuma yo kugera mu turere turindwi tugize iyi ntara.

Mu gikorwa cya nyuma cyo kwiyamamariza muri iyi ntara, yakoreye mu karere ka Rwamagana, Chairman Kagame yashimye imbaraga abaturage bakoresha mu guhashya ikibazo cy’imirire mibi.  

Yagize ati: “Ibikorwa bizubaka igihugu cyacu bigomba kuba bifite ubudasa, ariko [ubwo] ubudasa bushingira ku bufatanye, bushingira ku bumwe, bushingira ku bushake abanyarwanda bafite bwo kugira ngo twubake igihugu cyacu, tugiteze imbere, ndetse n’abatuziho amateka mabi bajye baza bayoborwe icyabaye kugira ngo tube twaravuye aho bazi badusange aho turi. Aho turi n’aho dushaka kujya niho habereye Abanyarwanda.

Chairman wa RPF yavuze ko buri munyarwanda, muri cyiciro abarizwamo, afite uruhare runini mu gufasha igihugu kugera  ku mpinduka zikenewe.

Yagize ati: “Mu gihugu cyose hari byinshi tugishaka kugeraho…, ibyo rero birasaba imbaraga za buri wese, urubyiruko, abakorwa n’abahungu, abagore n’abagabo ndetse n’abasaza bacu bakuze.”  

Mu ijambo ryabanjirije iryo Chairman wa RPF, Agnès Mukabaramba, Perezida w’ishyaka PDC, yamushimiye kuba yarayoboye ingabo zavanye u Rwanda mu menyo ya guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yamushimiye kandi kuba yarashyizeho ubutegetsi bwaciye ibikorwa by’ivangura byaranzwe guverinoma bwo mu myaka yashize.

Yagize ati: “Aka karere ka Rwamagana ntabwo navuga uko mwagateje imbere ngo mbirangize. Ya vitesse mwavugaga tuzashyiramo ku itariki enye z’ukwa munani, ubuyobozi bubi guhera kiriya gihe bwashyizemo vitesse y’inyuma. Ariko Nyakubahwa Perezida, aho mumariye kugera ku buyobozi, tugushimira ko ntawe usiga inyuma, ugendana n’abandi nk’uko mwabivuze.”

Yavuze ko Chairman wa RPF ariwe wenyine ubereye kuyobora u Rwanda kuko yerekanye ko ashoboye, yongeraho ko isezerano yatanze ryo gukomeza guteza imbere igihugu, nta gushidikanya azarisohoza.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS