Kuwa gatandatu, tariki 22 Nyakanga 2017, mu gikorwa cya kabiri cyo kwiyamamaza cyabereye mu karere ka Nyagatare, Chairman wa RPF akaba n’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yijeje ko mu rwego rw’iterambere hari byinshi byiza aka karere kazageraho mu myaka irindwi iri imbere.
Mu ijambo yavugiye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, Chairman wa RPF yashimangiye ko iri terambere nta kabuza rizagerwaho, hashingiwe ku musingi umaze kubakwa.
Yagize ati: “Aka karere ka Nyagatare, mu myaka irindwi iri imbere, turaza kugateza imbere ndetse n’Abanyenyagatarate mujya hanze mukamarayo iminsi, nimuzajya mugararuka muzajya mushoberwa uko byagenze. Ubu noneho dufite aho duhera. Twahereye ku busa, ariko ubu noneho turahera ku bikorwa.”
Abaturage bakabakaba 200,000 baturutse mu mirenge itari munsi y’umunani, bari ahabereye iki gikorwa cyo kwiyamamaza cy’umukandida wa RPF.
Yagize ati: “Mwakoze kuza muri benshi, inama niyo ku itariki 4 Nyakanga, tugatora umukandida wa FPR Inkotanyi, [maze] tugakomeza amajyambere, ubumwe, umutekano n’imiyoborere myiza.”
Abaturage b’akarere ka Nyagatare, by’umwihariko bishimira imishinga minini imaze kugezwa mu karere kabo irimo uruganda East African Granite Industries, ruruta izindi zose muri aka karere zikora amakaro mu mabuye y’amasarabwayi.
Undi mushinga ni EPIC Hotel y’inyenyeri enye yubatswe mu rwego rwo kongera umubare w’amacumbi muri aka karere. Uretse ibi, hari n’indi mishanga myinshi y’ubuhinzi kuri ubu imaze guteza imbere ibihumbi by’abaturage bayikoramo