News

Chairman wa RPF yabwiye abatuye Ngororero ko gutora RPF ari uguhitamo igihugu kitajegajega

Ku munsi wa gatanu nyuma yo gutangiza ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Chairman wa RPF, Perezida Paul Kagame yiyayamarije mu karere ka Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba.

Ku munsi wa gatanu nyuma yo gutangiza ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Chairman wa RPF, Perezida Paul Kagame yiyayamarije mu karere ka Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba. 

Ngororero niko karere ka mbere ko muri ino ntara Chairman wa RPF yiyayamarijemo kuva yatangira ibi bikorwa mu cyumweru gishize.

Yagize ati: “Uko tungana hano, icyo twiyemeje tugomba kugisoza. Nidukomeza tujyana nk’abanyarwanda baba bafite ibitekerezo bitandukanye ariko dufite umugambi umwe tuzagera kure, tuzagera kuri byinshi kandi tuzabyihutamo.” 

Chairman Kagame yabwiye abanyengororero ko RPF-Inkotanyi yabahaye umukandida basanzwe bazi kandi batoye mu Ukuboza 2015, yongeraho ko icyo bazakora tariki 4 Kanama ari ugusoza akazi batangiye.  

Yagize ati: “Tuzaba dutora gukomeza amajyambere, gukwiza hose amashuri, amavuriro imihanda, amashyanarazi n’ubuhinzi n’ubworozi biduteza imbere”. 

Yavuze ko ibimaze kugerwaho ari ikimenyetso cy’aho igihugu gishobora kubera RPF ikomeje kuba ku isonga ry’ubuyobozi bw’igihugu. 

Muri iki gikorwa cyo kwiyayamaza, Mujawayezu Laurence yatanze ubuhamya bw’ukuntu yabashije gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo kwitandukanya n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu mashyamba yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS