News

Banyakamonyi, turi kumwe muri uru rugendo – Chairman Kagame

Chairman wa RPF-Inkotanyi, ku cyumweru mu masaha ya nyuma ya saa sita yari  mu karere ka Kamonyi, ari naho hantu ha nyuma yiyamamarije kuri uwo munsi.

Chairman wa RPF-Inkotanyi, ku cyumweru mu masaha ya nyuma ya saa sita yari  mu karere ka Kamonyi, ari naho hantu ha nyuma yiyamamarije kuri uwo munsi.
Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abantu bari mu murenge wa Rukoma ahabereye iki gikorwa cyo kwiyayamaza, Chairman Kagame yavuze ko inyota yo kubaka igihugu Abanyarwanda bakomeje kugaragaza imutera ishema.  

Yagize ati: “Muramfite, nanjye nkabagira; nonese icyatunanira cyaba ari iki?! Nta na busa turacyari kumwe turacyagendana, turacyihuta, turashaka kwihuta, turashaka kujyana twese,  tukagera kure.”

Yavuze ko binyuze mu gukorera hamwe, nta kibazo na kimwe Abanyarwanda batabonerwa umuti, yongeraho ko bazagera aho bashaka kandi babereye kugera nta kabuza.   

Yashimangiye ko abanenga u Rwanda batazigera bagamburuza na rimwe Abanyarwanda, yongeraho ko na nyuma yo kugezwa ahabi n’abagihekuye, igihugu cyabashije kuhivana.  

Yagize ati: “Bamwe mu bagize uruhare mu mateka mabi twagize batari Abanyarwanda,  ntibabyumva. Baducukuriye urwobo badushyiramo baradutaba.  Baraduhambye [ariko] ntabwo bari bazi ko turi imbuto zizashibuka.”

Yavuze ko adashidkanya ku bushobozi buri munyarwanda yifitemo, asaba ko kurushaho gukorera hamwe mu rwego rwo gukomeza guteza igihugu imbere.   
Yagize ati: “Amateka y’u Rwanda hari aho yagejeje igihugu cyacu. Amateka mabi yaje kuvamo imyumvire, ubushake n’imbaraga z’aho tugeze ubu.”
Kamonyi niko karere ka nyuma ko mu ntara y’Amajyepfo Chairman wa RPF yiyamamarijemo ku cyumweru, akaba yari yahereye i Nyamagabe nyuma yahoo akomereza mu karere ka Huye.  

Biteganijwe ko azagira umunsi w’ikiruhuko kuwa mbere, yongere gusubukura ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuwa kabiri.  

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS