News

Chairman wa RPF yiyamamarije i Huye, asaba abaturage kwishimira ibyagezweho, batora RPF

Chairman akaba n’umukandida wa RPF-Inkotanyi mu matora yegereje y’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, ku cyumweru tariki 16 Nyakanga yabwiye abaturage b’Akarere ka Huye ko ibikorwa byo kwiyayamaza yatangiye mu minsi itatu ishize bigamije kwishimira ibyagezweho na RPF-Inkotanyi.

Chairman akaba n’umukandida wa RPF-Inkotanyi mu matora yegereje y’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, ku cyumweru tariki 16 Nyakanga yabwiye abaturage b’Akarere ka Huye ko ibikorwa byo kwiyayamaza yatangiye mu minsi itatu ishize bigamije kwishimira ibyagezweho na RPF-Inkotanyi.


Chairman Kagame yabwiye abanyehuye ko icyo ashyize imbere mu kwiyayamaza kwe ari ugukorana n’abaturage, bakarebera hamwe gahunda za RPF mu myaka iri imbere, hagamijwe gusigasira iterambere.  
Yagize ati: “Icyo dukora uyu munsi ni ukwishima ibyo tumaze kugeraho, tukishimira n’ ibindi byiza biri imbere tugiye gukora.”


Yashimangiye ko intera imibanire y’Abanyarwanda ihagazeho muri iki gihe ishimishije kubera politiki ya RPF, yongeraho ko abaturage biteguye gukomeza mu nzira iganisha ku kwiteza imbere.


Yagize ati: “ Abanyarwanda twagize amateka arimo kudutandukanya ariko ubu turubaka amateka arimo ubumwe, umutekano n’amajyambere byose bitagira ubihezwamo. Turajyana ntawe dusiga inyuma, ntawe tugomba gusiga inyuma.”  


Yavuze ko Abanyarwanda bamaze kugera kuri byinshi barangajwe imbere na RPF,   yongeraho ko igikenewe ari ari ugufasha Umuryango no gukorera hamwe kugira ngo igihugu kigere ku iterambere ryisumbuyeho.


 Yagize ati: “Turashaka kugera kure, turashaka kwihuta,… abantu bose bagakorera hamwe bakagera kure. Nibyo twifuza, nibyo bitubereye. Ntabwo Imana yaturemeye kuba abakene. Abandi se bageze kure mu iterambere uribwira ngo Imana yarababereye kurusha uko ikunda u Rwanda? Ntabwo aribyo. U Rwanda turi aho turi ndetse n’ikindi gice kinini cya Afurika kubera politiki mbi mu mateka ya Afurika.”


Chairman wa RPF yasabye  abaturage bageze mu kigero cyo gutota kutazacikwa n’amahirwe yo kumutora, yongeraho bagomba kwishima ariko bibuka ko hari uwo bagomba kuzaha amajwi yabo, kugira ngo igihugu kigume mu nzira y’iterambere cyatangiye.


Yagize ati: “Amahirwe arahari. Icya ngombwa ni uguhitamo kuyafata, ukayakoresha neza. Iyo ukoresheje amahirwe neza,andi mahirwe araza.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS