News

Chairman yaganiriye n’intore z’Inkomezamihigo

Kuri uyu wa 27 Kanama 2016, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rusaga ibihumbi bibiri rugize Itorero Inkomezamihigo, bakaba bahuriye muri Stade nto y’Iremera. 

Abagize Itorero Inkomezamihigo bakaba bahagarariye amashyirahamwe ahuza urubyiruko, ndetse na Komite zarwo mu Turere no mu Mirenge yose igize Igihugu.

Mu ijambo yabagejejeho, Perezida Kagame yabasabye gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Murahitamo kurara amajoro mukora cyane kandi mukorera hamwe, nta muntu uzabibahembera ariko muzaba mukorera abazabakomokaho n’ahazaza h’Igihugu cyanyu. Nta guharanira kuba mugari rero nta kintu kinini watanze; icyo nabasaba kandi nabifuriza ni ukugira amahitamo meza yo gukoresha byinshi kugira ngo muzunguke byinshi”.

Mu ijambo rye kandi, Chairman yibukije urwo rubyiruko ko buri wese azasarura icyo yabibye.

Umukuru w’Igihugu yasabye urubyiruko “kwirinda gupfuba”, aho asobanura ko ibi bivuze guta indangagaciro z’ubunyarwanda no gushaka ibyatanya Abanyarwanda aho gushaka ibyubaka amahoro, iterambere n’umutekano.

Ati ”Icyo twahisemo ni uguhuza tukaba umwe, ndetse inyungu z’Abanyarwanda zikaba zimwe, nubwo twaba tudasa, tutareshya, tudafite ibyo twemera bimwe; icyo ni cyo itorero rivuze”.

Yagarutse ku bisobanuro by’ijambo ‘Urubyiruko’, avuga ko bivuze gushora imari muri iryo zina, bakagira icyo bimarira ndetse bakakimari igihugu.

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose bihera mu rubyiruko, aho Itorero bajyamo ari ryo rigomba kubaha ubushobozi bwo kumva neza no kwifatira umwanzuro.

Yakomeje agira ati ‘‘Politiki irera abantu bagapfuba ntabwo ariyo u Rwanda rushaka, kandi mujye mugira kwiyizera, Imana yaturemye twese kimwe, ntabwo yaremye abantu bamwe ngo ibahe ubushobozi butandukanye n’ubwacu, keretse iyo tutabyibonamo cyangwa tutabyumva, ku buryo abantu bahora bari hejuru y’abandi bababwira, babatunga agatoki.’’

Uwavuze mu izina ry’Itorero Inkomezamihigo, Uwanyirigira Clarisse, yasobanuye ko baryigiyemo ibituma baba Abanyarwanda b’umumaro. Ibyo bize birimo kumenya inshingano, indangagaciro z’ubunyarwanda, ubwitange, gukunda igihugu no gukoresha amahirwe babona hafi bakiteza imbere.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS