News

Chairman yashimye uruhare Abanyarwanda batuye mu mahanga bagira mu iterambere ry’Igihugu

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi Perezida Paul Kagame yashimye Abanyarwanda ku murava bagira mu guha u Rwanda agaciro mu ruhando mpuzamahanga, ku buryo buri wese asigaye arwirata.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi Perezida Paul Kagame yashimye Abanyarwanda ku murava bagira mu guha u Rwanda agaciro mu ruhando mpuzamahanga, ku buryo buri wese asigaye arwirata.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori ngarukamwaka bya Rwanda Day 2017 byabereye mu Bubiligi.
 
 
Umukuru w’Igihugu yatanze urugero rw’uburyo abikorera ari bo bateye inkunga amatora ya Perezida wa Repubulika azaba mu kwa munani.
 
 
Yifashishije imibare n’ibyegeranyo bikorwa buri mwaka, yerekana uko u Rwanda rufatwa nk’intangarugero ku isi.
 
Yagize ati “Mpereye ku izina rya Ambasaderi rivuze ikindi ariko ndashaka guheraho, izina rya Nduhungirehe, reka njye mvuge ko ari u Rwanda. Njye navuga ngo “Nduhungire iki?” Ubwo Nduhungire he? Nduhungire iki? biruzuzanya byose.
 
Nagira ngo rero mvuge ko u Rwanda rwacu ni mwe abari hano n’abari mu gihugu n’abari ahandi aho ariho hose mumaze kurugira igihugu gifite agaciro bitari mu karere gusa ahubwo ku isi yose.”

Yavuze ko buri mwaka u Rwanda rushyirwa ku myanya y’imbere mu kuzuza inshingano mu bice byose by’ubuzima, haba mu kwiyubaka mu bukungu, mu buzima no mu mutekano.
 
Yavuze ko ari bwo bwa mbere mu mateka y’u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere ku isi, cyangwa uwa kabiri ndetse no mu bihugu 10 bya mbere ku isi mu kuba intangarugero.

Kuri Perezida Kagame, ni urugero rwiza ku Banyarwanda rwo kumva ko badakwiye gusuzugurwa ahubwo bagakomeza kwigirira icyizere aho bari hose.
 
Yabibukije ko kandi kugira ngo igihugu gikomeze gitere imbere ari uko bafatanya muri byose, baba abari mu Rwanda n’abari hanze yarwo ndetse n’inshuti z’u Rwanda zifuza gufatanya n’Abanyarwanda.
 

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS