Mu mpera z’icyumweru bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda, barahiriye kuba abanyamuryango b’Umuryango FPR-Inkotanyi nyuma yo gucengerwa n’amahame uyu muryango ugenderaho.
Abahanzi bo mu Rwanda, bateguriwe amahugurwa yabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali aho abasaga 40 ari bo barahiriye kuba abanyamuryango.
Tuyisenge Jean de Dieu wamenyekanye mu ndirimbo “Tora Kagame” ari na we muyobozi mukuru w’urugaga (Federation) rwa Muzika mu Rwanda, yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko nyuma yo kwigishwa amahame ya FPR-Inkotanyi bamwe mu bahanzi bakanyurwa, bafashe umwanzuro wo kurahira bakaba abanyamuryango.
Tuyisenge yagize ati“nyuma yo kunyurwa n’amahame y’umuryango bamwe muri bo ntibazuyaje bemera kuba abanyamuryango.”
Amwe mu mahame y’uyu muryango (FPR Inkotanyi) harimo kugarura ubumwe mu banyarwanda, kubumbatira ubusugire bw’igihugu, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi.
Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro na Sheikh Abdoul Karim Harerimana asozwa na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne wahaye inama zikomeye abahanzi, abasaba kuba indorerwamo buri mu nyarwanda yabareberamo ndetse aboneraho kubizeza ubufatanye bwa leta mu kazi kabo ka buri munsi.
Abandi batanze ibiganiro muri aya mahugurwa yateguwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi harimo Honorable Polisi Dennis, Ambasaderi Masozero Robert n’abandi.
Jabastar, Iryamakuru Jean de Dieu, Maliya Yohana, Munyashoza, Masamba Intore, Jules Sentore, itsinda rya Urban Boys, Tom Close, Aline Ghongayire, Tonzi, ni bamwe mu bahanzi bari bitabiriye aya mahugurwa.
Bamwe mu bahanzi barahiye harimo: Phiona Mbabazi wigeze guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Tusker project Fame, Mako Nikoshwa, Rafiki, Iyakaremye Justin (Nyirabihogo), Mukasa n’abandi.
Aba bahanzi bagaragaje imbogamizi bahura nazo mu buhanzi bwabo aho bagarutse cyane ku bitaramo bategura bigafungwa na Polisi ndetse no kuba hakiri inzu ke ziberamo imyidagaduro.
Rafiki ufatwa nk’umwami w’injyana ya Choga avuga ko amaze gusobanurirwa amahame y’umuryango yumvise ari meza, ati “maze kumva amahame bagenderaho numvise ari meza mfata umwanzuro wo kurahira.”
Nyuma yo kugaragaza imbogamizi bahura nazo mu gutegura ibitaramo, basezeranyijwe ko icyo kibazo kizakemuka mu minsi ya vuba