Abanyamuryango barenga 700 b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’u Burayi, bahuriye hamwe mu mwiherero aho baganiriye ku ngingo zinyuranye zibanze ku ruhare rwabo mu gukomeza kubaka Igihugu.
Ni igikorwa cyabaye ku wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2023, kibera mu Mujyi wa Cologne mu Budage.
Uyu mwiherero kandi wabereyemo n’amahugurwa yagenewe urubyiruko ruri gukurikirana amasomo yarwo mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi aho rwaganirijwe ku buryo butandukanye rushobora kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu rukoresheje ubumenyi ruvoma aho rwiga.
Atangiza uyu mwiherero Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi Gasamagera Wellars, wari uhagarariye Chairman w’uyu Muryango, yasabye aba banyeshuri kuba abambasaderi beza b’u Rwanda, abibutsa ko isura y’u Rwanda igomba kugaragarira mu ndangagaciro zabo.
Yagize ati: “Hari ubwitabire bushimishije bw’urubyiruko muri uyu mwiherero, kandi ndashimira abateguye kubaha umwihariko bakabashyira imbere. Ndashaka kwitsa ku bintu bibiri. Mugomba gutekereza ku gusubira mu gihugu cyanyu mugashyira mu bikorwa ubumenyi muzakura hano, mwubaka Igihugu cyanyu.”
Yabasabye kandi ko mu kugaruka kwabo batagomba kuguma mu mijyi ahubwo bagomba no kujya mu byaro, aho yavuze ko ubumenyi bwabo bukenewe cyane mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda.
Yabasabye kandi gutanga umusanzu mu gusigasira ibyagezweho na Guverinoma nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gufasha Igihugu kugera ku ntego zacyo.
Gasamagera yaboneyeho no kwibutsa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baba muri Diaspora (mu mahanga) kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha, bagashyigikira umukandida w’ishyaka ryabo.
Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, aherutse kwemera kuba umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu.