Abanyamuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko biyemeje guharanira impinduramatwara ziganisha ku cyerekezo Igihugu cyahisemo, bakubakira ku ndangagaciro yo gukunda Igihugu no kucyitangira no gushyiraho ingamba zo kubitoza abakibyiruka.
Uyu ni umwe mu myanzuro icumi aba banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bafashe nyuma y’amahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 25 Werurwe 2018 aho banunguraniyemo ibitekerezo.
Umuyobozi w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney wayoboye iki gikorwa, yagaragarije abanyamuryango ko hari ibikorwa byinshi bagomba gushyira mu bikorwa muri iyi manda ya Perezida wa Repubulika, bikaba ari na byo bikwiye kuranga buri Munyamuryango wese mu kuzuza inshingano yahawe anazirikana ko inshingano ya mbere ari ugukemura ibibazo by’Abaturage no kubaha serivisi nziza.
Nyuma y’ibiganiro bagejejweho n’abayobozi batandukanye, abitabirye aya mahugurwa bafashe imyanzuro itandukanye aho biyemeje gushyira imbaraga mu guhugura abanyamuryango bari mu nzego zose hagamijwe gusobanura amahame remezo na idewoloji by’Umuryango FPR-Inkotanyi no gukora ubukangurambaga bugamije kwimakaza imikorere inoze iganisha abaturage bose ku mibereho myiza n’iterambere ryifuzwa.
Usibye kandi kuba biyemeje guharanira impinduramatwara ziganisha ku cyerekezo Igihugu cyahisemo, abanyamuryango b’i Musanze biyemeje kurangwa n’imikoranire inoze hagati yabo n’abikorera no guhuza imbaraga, hagamijwe guhuza ibitekerezo bizana impinduka nziza zituma Intara y’Amajyaruguru irushaho gukataza mu iterambere.
Mu bindi biyemeje kandi, harimo gukomeza kubakira ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha Umuryango FPR-Inkotanyi wabohoye Igihugu no gukomeza intambwe y’ urugamba rw’iterambere rutagira uwo rusiga inyuma.
Asoza aya mahugurwa, Gatabazi yasabye abayitabiriye gukomeza guhanahana amakuru hagamijwe gufashanya no kuzuzanya mu mikorere, kwiyubakamo icyizere cyo gukora ibyiza hamwe no kurwanya umuco mubi wo kudahana.