Mu nama rusange yahuje abanyamuryango mu Murenge wa Ruhango kuri uyu wa 21 Kanama 20176, yarangiye abayitabiriye baremeye ubwisungane mu kwivuza abatishoboye bagera kuri 20, iyi gahunda ikaba izakomeza ikagera ku bandi 160.
Mu ijambo rye, Kagabo Mansuet, Chairman w’umuryango wa RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Ruhango, yavuze ko nk’abanyamuryango bicaye bagashaka uko bafasha abafite amikoro macye yo kwivuza.
Yakomeje avuga ko ku ikubitiro baremeye abantu 20, ariko bakaba bakiri mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abandi badashoboye kwirirhirira mitiweli basaga 160.
Abaremewe, bakavuga ko bashimira cyane RPF Inkotanyi, kuko atari ubwa mbere ibitayeho, bakavuga ko ubu bagiye kugira ubuzima bwiza. Abatishoboye bashyikirijwe mitiweri.
Kangaba Agnes, ni umwe mu bashyikirijwe ubwusungane mu kwivuza, yagize ati “Harakabaho FPR, yaranyubakiye kuko ntishoboye, none dore inshakiye uko nivuza”.
Chairman wa RPF mu Karere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, avuga ko iki ari igikorwa gikwiye kuranga buri muntu wese, akavuga ko bagiye no kugishishikariza abandi banyamuryango batuye mu yindi mirenge.
Ati “Ibi ni byo bikwiye kuranga buri munyamuryango wa FPR, kuko bigaragaza intego twihaye yo kwishakamo ibisubizo ndetse n’umutima wa kimuntu utekereza gufasha abandi. Tugiye kubikangurira indi mirenge ifatire isomo kuri Ruhango”.
Umuryango wa RPF mu Murenge wa Ruhango, ukaba ufite abanyamuryango basaga ibihumbi 33, mu nama rusange yabahuje kuri iki cyumweru, bakaba bafatiyemo izindi ngamba zirimo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi