Ubwo hatangazwaga ibyavuye mu ubushakashatsi bwakoze n’iIkigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere, RGB kuri uyu wa 15 Ugushyingo, bwagaragaje ko abaturage bo mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali bafitiye icyizere kinini inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda, by’umwihariko bakaba bafitiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame icyizere ku kigereranyo cya100%.
Ubwo bushakashatsi bugaragaza ishusho y’uko abaturage babona Imiyoborere n’imitangire ya Serivisi mu Nzego z’Ibanze buzwi nka ‘Citizen Report Card (CRC)’, bukorwa buri mwaka hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivisi hashingiwe k’uko abaturage babibona.
Uyu mwaka bwakorewe mu ngo zigeze ku bihumbi cumi na kimwe (11,000) mu turere twose uko ari 30. Bwakozwe ku bipimo 14, harimo umutekano, ubuhinzi n’ubworozi; imiyoborere, ubutabera, uburezi, ibikorwaremezo, isuku n’ibindi.
Ku ngingo y’uko abaturage bafitiye icyizere inzego z’ubutegetsi bw’igihugu, ubushakashatsi bwagaragaje ko muri rusange abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bafitiye Perezida wa Repubulika icyizere 100%. Muri Nyarugenge bamufitiye icyizere 100%, muri Gasabo ni 99.6% naho muri Kicukiro ni 99.7%.
Bwagaragaje kandi ko inzego z’umutekano zifitiwe icyizere ku buryo bushimishije aho Inkeragutabara zizewe ku kigero cya 76.6%, DASSO ku kigero cya 86.1%, Polisi y’Igihugu 97.1% naho ingabo z’u Rwanda, RDF, bakazizera ku gipimo cya 99.0%.
Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko Abanyarwanda 52.1% aribo bishimira uko bashyirwa mu byiciro by’Ubudehe, naho abagera 58.9% bakishimira uruhare rwabo mu bibakorerwa.
Ubushakashatsi bwerekanye ko abaturage bishimira serivisi bahabwa n’inzego z’ibanze ari 75.9% mu gihe 18.0% bazinenga, nko mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge abagera kuri 68.8% nibo bazishimira, muri Gasabo ni 66.7% naho Kicukiro ni 68.4%.
Abaturage 62.7% bishimira serivisi bahabwa mu rwego rw’ubutabera, naho 16.0% barazinenga. Abaturage bagaragaje ko ubujura ari kimwe mu bihungabanya umudendezo wa rubanda cyane ku kigero cya 75.7% bugakurikirwa n’amakimbirane yo mu miryango n’ay’igitsina.
Gahunda zigamije kuzamura abaturage nk’Ubudehe, Girinka n’izindi ntizikunze kuvugwaho rumwe n’abaturage cyane cyane uko zishyirwa mu bikorwa. Ibi byongeye kwigaragaza muri ubu bushakashatsi, aho abaturage 59.7% aribo bishimira guhitamo abagenerwabikorwa ba gahunda ya Girinka mu gihe abagera kuri 32.1% babigaya. Abagera kuri 52.1% bishimira gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe naho 45.6% bakabigaya.
Muri rusange, mu 2016 igipimo cy’uburyo abaturage babona imiyoborere na servisi bahabwa ni 67.7% mugihe 2015 cyari 71.1%, RGB yasobanuye ko iri gabanuka ry’iki gipimo ahanini riterwa n’uko imyumvire y’abaturage ku burenganzira bwabo yazamutse.