News

Abanyarwanda ntibakwiye guheranwa n’ubukene – Chairman

Mu ijambo yavuze risoza inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi, Perezida Kagame yavuze ko ubukene ari indwara ivurwa igakira bityo nta Munyarwanda ukwiye guheranwa nayo.

Mu ijambo yavuze risoza inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi, Perezida Kagame yavuze ko ubukene ari indwara ivurwa igakira bityo nta Munyarwanda ukwiye guheranwa nayo.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yasozaga inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 16, yahurije hamwe abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda barenga 2000 muri Kigali Convention Centre.

Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5), bwagaragaje ko umubare w’abanyarwanda mu 2016/2017 wari miliyoni 11.8, muri bo abagera kuri 38.2% bari mu bukene naho 16.0% bari mu bukene bukabije.

Perezida Kagame yavuze ko hakwiye imbaraga nyinshi n’ubufatanye mu kurandura ubukene mu Banyarwanda kuko byagaragaye ko bishoboka.

Ati “Ubukene ntabwo ari ibintu twari dukwiriye kwemera. Ntabwo ubukene ari ikintu dukwiriye kubana nacyo ngo twishimire kubaho mu bukene, kubana nabwo bukatubamo bukatubera umuturanyi kubera ko hari abashobora kubwihanganira. Ubukene ntabwo bugenga umuntu”.

Yakomeje avuga ko ari ubukene bwo ku mutima ari ubw’umubiri ntaho bugeza umuntu, ashimangira ko intego ari uguharanira ubukire, bigakorwa buri wese aharanira kuzuza inshingano ze kugira ngo bidatinda.

Ati “Impinduka nubwo ishoboka, turahitamo. Turagendera ku yihe ntambwe, turihuta, turagenda gahoro, byose biri uri twe nitwe tugomba guhitamo kandi bikagaragaraira mu bikorwa”.

Imibare yerekana ko mu 2000/2001 abari mu murongo w’ubukene mu Rwanda bari 58.9%, mu 2005/6 bari 56.7%, mu 2010/11 bari 44.9%, mu 2013/14 bari 39.1%, mu 2016/2017 bagera kuri 38.2%.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo buheruka kandi bwerekana ko abana bajya ku ishuri bakiga ari 87.6%, mu mashuri abanza naho mu mashuri yisumbuye ni 23.2%.

Perezida Kagame yagarutse ku rwego rw’uburezi n’ubuzima avuga ko igihugu gishyiramo imbaraga zose zishoboka ariko umusaruro ntuvemo uko bikwiye, asaba inzego zose kubikurikirana.

Ati “Turabivuga kenshi tugashyiramo amikoro dufite ariko ntabwo umusaruro uvamo, mu burezi abana mu mashuri ntibaze, ukajya hejuru uko bikorwa n’ibivamo ukabona biri hasi, nta mpamvu kandi ikiza kuba kibababje nuko biri hasi ariko mukaba mwibwira ko muri ibitangaza”.

Yavuze ko iki kibazo kireba umubyeyi, umuyobozi uwo ari we wese n’umurezi hanyuma n’abarerwa bagashyiraho akabo.

Perezida Kagame yasabye inzego zitandukanye kwita ku kibazo cy’imirire mibi, igwingira ry’abana n’ubuzima muri rusange ijana ku ijana.

Chairman yakomeje agira ati “Ikintu kimwe nshaka gusubiraho ni ikijyanye n’imirire mibi, kijyanye na bwaki, ikijyanye n’imirire. Kuva abana bacu bari mu nda ugeza mu myaka ya mbere hahandi umwana akirira cyangwa apfira. Ibyo mugomba kuba mubishakira umuti vuba kandi birashoboka. Ibyangombwa birahari”.

“Ubuzima, uburezi, imikurire y’abana bato mukwiye kucyitaho ijana ku ijana”.

Amikoro ntakwiye gushirira mu ngendo n’imishahara

Perezida Kagame yavuze ko amikoro ahari agomba gukoreshwa hakagira ikiyavamo kandi abashaka kudindiza igihugu mu iterambere bakabiryozwa.

Ati “Ntabwo amikoro aba akwiriye gushirira ku mishahara, mu ngendo mu bindi ugasanga mbere y’uko ubona icyo ukuyemo byabanje abantu barireba. Icyo nacyo gikwiriye guhagarara mu nzego zose”.

Yashimangiye ko umutekano ugomba kuba urenze 100% kugira ngo ingamba zose z’iterambere igihugu cyihaye zigerweho neza.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS