News

Afurika izatera imbere mu bwikorezi bunyuze mu kirere ari uko inzitizi zikuweho – Perezida Kagame

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yibukije ibihugu by’Afurika ko ari ngombwa gushyira hamwe niba bishaka ko inzozi zo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere zizaba impamo.

Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Paul Kagame yibukije ibihugu by’Afurika ko ari ngombwa gushyira hamwe niba bishaka ko inzozi zo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere zizaba impamo.

Ibi Chairman yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki 22 Gashyantare 2017, ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ku itwara ry’abantu n’ibintu mu ndege (Aviation Africa 2017), iteraniye muri Kigali Convention Centre.

Mu ijambo yabagejejeho, Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko u Rwanda rwateye intambwe ifatika iruganisha ku ishingwa ry’isoko rihuriweho n’ibihugu bya Afurika mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege (Single African Air Transport Market) rurushaho kwagura ikirere cyarwo.

Yasabye ko ingendo z’indege muri Afurika zikwiye gusangirwa n’indi migabane aho gukomeza kuguma kuri uyu mugabane.

Ati “U Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kugana ku isoko rihuriweho n’uyu mugabane mu by’ingendo zo mu kirere, turushaho kugurura amarembo y’ikirere cyacu tunakorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo dukore ibijyanye. Ariko imyanzuro y’i Yamoussoukro (igamije gushyiraho uburyo bwo koroshya ubwikorezi mu ndege muri Afurika) iracyakeneye gushyirwa mu bikorwa mu buryo bufatika , Afurika igakomeza kwihuza n’indi migabane aho gukomeza gukora yonyine.”

“Igihe ikirere cyacu kizakomeza kuba gifunze bizatugora gukora ubwikorezi bwo mu kirere mu buryo butekanye, buciye mu mucyo ndetse bunahendutse[…] Uko dushishikajwe no guteza imbere ubwikorezi mu karere hakoreshejwe imihanda, dukwiye no kubiharanira mu bwikorezi bw’indege niba dushaka guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo n’ishoramari ku mugabane wa Afurika n’ahandi hasigaye hose ku isi.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege hagati y’ibihugu bya Afurika buri hasi cyane ugereranije n’indi migabane kandi ko rikigaragaramo inzitizi zinyuranye, ibyo yasabye ko hakorwa ibishoboka byose bigakemurwa.

Ati “Gukuraho inzitizi ni ngombwa ariko ntibihagije, tugomba na none kubaka ubushobozi bw’abakora muri uru rwego bw’ubwikorezi bw’indege. Ku bw’ibyo dukwiye gukora ibirenze ibikenewe kugira ngo tubashe guhangana ku rwego rw’Isi.”

Perezida Kagame ariko yavuze ko nubwo bisa n’aho kuri uyu mugabane ugifite intege nke mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, abawutuye bishimira ko muri iki gihe hagenda hagaragara ubushake mu kuzamura urwego rw’ubwikorezi bw’indege.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko aho iterambere ry’iby’indege rigeze muri Afurika hashimishije, akaba yizeye ko mu gihe cya vuba abaturage bayo bifuza gukoresha indege basura ikindi gihugu cya Afurika, bizajya biborohera aho kubabera umuzigo.

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero avuga ko Sosiyete ya RwandAir ikomeje kongera ingendo mu bihugu bitandukanye muri Afurika n’ahandi hirya no hino ku isi ndetse hakaba hakomeje n’ibikorwa byo kwagura ibikorwaremezo nk’ ikibuga cy’indege cya Kigali no kubaka igishya mu Karere ka Bugesera.

Yavuze ko mu gihe haba habayeho ubufatanye mu nzego zose nta gushidikanya urwego rw’ubwikorezi mu by’indege rwatera imbere kandi rukagera ku rwego rushimishije.

Yavuze kandi ko icyifuzo ari ukubona Abanyarwanda n’Abanyafurika bitabira gutwara indege, gusana izangiritse n’indi mirimo ijyanye n’uru rwego.

Inama mpuzamahanga ku itwarwa ry’abantu n’ibintu mu ndege yitabiriwe n’abantu 550 bavuye mu bihugu 58, ibigo by’ indege 120 n’ibindi 56 bimurika ibikorwa.

Inama nk’iyi yaherukaga kubera i Dubai muri Gicurasi 2015.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS