Ambasaderi uhagarariye igihugu cya Cuba mu Rwanda Bwana Antonio Luis Pubillones Izaguirre, kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11 Ukwakira 2017 yasuye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi Nyakubahwa Francois Ngarambe mu biro bye I Rusororo bagirana ibiganiro ahanini byibanze ku mubano n’ubutwererane. Ibiganiro bikaba byaribanze ku buryo Umuryango FPR Inkotanyi n’Ishyaka ry’aba Komunisiti rya Cuba bakwagura umubano.
Nk’uko bigararagara mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umunyamabanga Mukuru nyuma y’ibi biganiro, amashyaka yombi arifuza gukomeza umubano ushingiye ku migenderanire no gusurana hagati y’abakozi b’amashyaka yombi.
Mu ijambo rye Umunyamabanga Mukuru Francois Ngarambe yashimye abaturage b’Igihugu cya Cuba n’ibyemezo bya politiki bakomeje guhitamo mu rwego rwo kubaka igihugi cyabo.
Naho Ambasaderi Antonio Luis Pubillones Izaguirre yamenyesheje Umunyamabanga Mukuru ko yazanye ubutumwa bw’abaturage ba Cuba bwo kwifuriza Chairman w’Umuryango Nyakubahwa Paul Kagame ishya n’ihirwe nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Ambasaderi yashimiye Abanyarwanda intambwe idasanzwe bamaze gutera mu bijyanye n’iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 avuga ko biri mu bituma RPF ikomeza kugirirwa icyizere kidasanzwe n’Abanyarwanda.