News

Banyagisagara, mutore RPF musigasire iterambere – Chairman Kagame

Chairman wa RPF, Perezida Paul Kagame kuwa gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017 yasabye abayoboke basaga 100,000 mu karere ka Gisagara kuzatora Umuryango RPF- Inkotanyi mu matora yegereje y’Umukuru w’Igihugu, kugira ngo ashobore gukomeza kubafasha kwihutisha itrerambere mu gihugu.

Chairman wa RPF, Perezida Paul Kagame kuwa gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017 yasabye abayoboke basaga 100,000 mu karere ka Gisagara kuzatora Umuryango RPF- Inkotanyi mu matora yegereje y’Umukuru w’Igihugu, kugira ngo ashobore gukomeza kubafasha kwihutisha itrerambere mu gihugu.

Muri aka karere niho, chairman wa RPF yasoreje ibikorwa byo ku munsi wa kabiri wo kwiyamamaza byabereye ku biro by’aka karere.

Umukandida wa RPF yasabye abayoboke be kumufasha gukomeza gusenyera umugozi umwe wo guteza imbere igihugu no kurushaho kuzamura imibereho yabo.

Yagize ati: “Ntacyashoboka tutari kumwe. Twese tugomba kuba turi hamwe, dukorera hamwe, buri wese azana imbaraga ze n’ubumenyi bwe uko abufite, tukuzuzanya, tukihuta tukagera kure mu byo twifuza.”

Yijeje Abanyagisagara kuzabageza ku bikorwa by’iterambere aka karere gakeneye cyane birimo, kongera umuriro w’amashyarazi no kongerera ubushobozi inganda zongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, hagamijwe kuzamura ubukungu bw’aka karere.

Yagize ati: “22% ntabwo itunyuze. Twebwe turashaka kugera kuri za 80,…90.”

Yashimiye Abanyarwanda bakomeje gufatanya na RFP guteza imbere igihugu, ndetse by’umwihariko ashimira imitwe ya politiki umunani yiyemeje gushyigikira kandidatire ye.

Chairman Kagame yagize ati: “ Inzira tumazemo imyaka 23 twubaka u Rwanda rushya, dusana ibyarwo byangiritse, twubaka n’ibishya niyo dukwiye gukomeza. Tukayikomeza, FPR-Inkotanyi [iri] ku isonga nka mbere hose, ikorana n’Abanyarwanda bose, n’indi mitwe ya politiki nk’uko baba baduhisemo. Turakorera umugambi umwe.”

Manifesito ya RPF-Inkotanyi mu matora yegereje ya Perezida wa Repubulika ishingiye kuri gahunda y’Umuryango igamije kuzamura ubukungu, imibereho y’abaturage, n’imiyoborere myiza n’ubutabera mu myaka irindwi iri imbere.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS