News

banyamuryango bo mu Mirenge ya Jali, Gisozi na Nduba bishimiye ibyagezweho

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2016 mu Mirenge itandukanye igize akarere ka Gasabo m'Umujyi wa Kigali yagize Inteko rusange ndetse Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi baboneraho umwanya wo kwisuzuma mu rwego rwo kureba ibyagezweho n’ibitaragezweho n’impamvu hashiingiwe kuri gahunda bari barihaye.

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2016 mu Mirenge itandukanye igize akarere ka Gasabo m’Umujyi wa Kigali yagize Inteko rusange ndetse Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi baboneraho umwanya wo kwisuzuma mu rwego rwo kureba ibyagezweho n’ibitaragezweho n’impamvu hashiingiwe kuri gahunda bari barihaye.

Mu Murenge wa Jali habaye inteko yitabiriwe n’abanayamuryango bagera kuri 1302.

Muri iyi nteko kandi harahijwe abanyamuryango bashya 124. Kuri uyu munsi kandi hituwe inka eshanu muri gahunda ya Girinka ndetse Abanyamuryango banishyurira abatishoboye mirongo itanu ubwishingizi bwo kwivuza (Mutuelle).

Kuri uyu munsi kandi mu Murenge wa Gisozi habaye Inteko rusange yahuje abanyamuryango 1500 ndetse Umuryango wunguka abashya 126 bahise banarahizwa.

Abanyamuryango batuye mu Murenge wa Nduba abagera 1411 bahuriye mu nteko rusange ndetse Umuryango wunguka Abanyamuryango bashya 125 banahise barahizwa kuri uwo munsi. Abanyamuryango kandi bashoboye kwishyurira ubwishingizi bwo kwivuza abatishoboye 100.

Abanayamuryango kandi bahawe ikiganiro ku mateka y’Umuryango FPR Inkotanyi cyatanzwe na Nyakubahwa Zeno Mutimura.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS