News

Chairman arakangurira urubyiruko gukoresha neza amahirwe rufite

Ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Ethiopia kuri uyu wa 2 Nyakanga 2016, Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’icyubahiro mu by’amategeko. Iyi mpamyabumenyi yayiherewe muri Kaminuza ya Bahir Dar mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no guteza imbere abari n’abategarugori.

 Ni ku nshuro ya mbere impamyabushobozi nk’iyi ihawe umukuru w’Igihugu muri iyi kaminuza.

Bakigera muri iki gihugu, Perezida Kagame na Madam Jeannette Kagame ybakiriwe na Perezida wa Ethiopia, Mulatu Teshome ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Tedros Adhanom.

Perezida wa Ethiopia Teshome yavuze ko ari iby’agaciro kwakira mugenzi we Kagame mu muhango wo gutanga impamyabumenyi muri iyi kaminuza nk’ikimenyetso kigaragaza umubano w’ibihugu byombi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abanyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza ya Bahir Dar,imiryango n’abarimu babo na kaminuza yamuhaye impamyabumenyi y’ikirenga avuga ko ayakiriyr mu izina ry’Abanyarwanda bose.

Yagize ati “Uku ni uguha agaciro urugamba abanyarwanda barwanye babohora igihugu no kugiteza imbere.Ntimwibeshye mushimangira uruhare runini abagore b’abanyarwanda bagize kugira ngo u Rwanda rube rumeze uko ruri ubu. Ndabashimiye ku bw’ibyo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Ethiopia yabaye hafi y’u Rwanda mu byo rwahuye na byo byose kandi ko ruzahora rubizirikana ndetse ruzayitura.

Ati “Ni ahanyu rubyiruko rw’uyu munsi kubakira kuri uyu musingi mugakora byinshi kandi neza ku bw’ahazaza ha Afurika. Ntitugomba kwibagirwa ho twavuye n’igitambo byadusabye ngo tube turi aho turi uyu munsi.”

Yabwiye abanyeshuri basoje amasomo ko badakwiriye kumva ko kugira dipolome bihagije cyangwa ngo bifate nk’aho bakiri bato kuko ngo icy’ingenzi ari ukumva ko hari inshingano bafite ndetse bakwiye guhora bifuza gutera imbere kurushaho. Yabasabye ko mu kibazo icyo ari cyo cyose bakwiye guharanira igihuza abantu aho kubatanya.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS