Chairman wa RPF Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, aratangaza ko mu myaka ishize abanyarwanda babashije gusubirana ububasha bwo kugena aho bashaka kuganisha igihugu cyabo, nyuma yo kumara igihe barabutakaje.
Kuwa gatanu, tariki 28 Nyakanga 2017, nibwo ibi yabitangaje, ari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba, mu rwego rwo kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu kwezi gutaha ku itariki 3 no kuri 4.
Chairman Kagame yashimangiye ko kuri ubu abanyarwanda bumva ko igihugu ari icyabo yongeaho ko ibi atari ko byari bimeze mu myaka ishize kubera ko abaturage bari barabwiwe ndetse bakaza kwemeza ko igihugu atari icyabo.
Mu ijambo yagejeje ku bihumbi by’abayoboke bari baje kumwereka ko bamushyigikiye, yagize ati: “Guhera igihe cy’ubukoroni, abanyarwanda bari abanyarwanda bafite umuco n’ igihugu cyabo bakumva ko ari icyabo. [Nyuma] haza ubukoroni, bwumvisha abanyarwanda ko igihugu atari icyabo. Ntabwo hashize imyaka myinshi igihugu cyongere kuba icy’abanyarwanda.
Yavuze ko abaza kuvangira u Rwanda ari bo bari barambuye igihugu ba nyiracyo, yongeraho ko Abanyarwanda, kuri ubu, bazi kandi biteguye kurinda inyungu z’igihugu cyabo
Yagize ati: “Abatuvangira, ibyo barabikoze bararuha. Niyo bamara kuruhuka bakagaruka, bazongera baruhe, twe dukomeze tugende, [kandi]turabiteguye.”
Chairman Kagame yashimangiye ko “u Rwanda rushya” kuri ubu rufite ubuyobozi abanyarwanda bose bisangamo, ndetse ngo bumvise ko igihugu ari icy’abo.