Chairman wa RPF Inkotanyi, kuwa kane, mbere ya saa sita, yiyamamarije mu karere ka Rulindo mu ntara y’amajyaruguru, ageza ijambo ku bayoboke basaga 200,000 bari bateraniye mu kagari ka Gasiza, umurenge wa Bushoki.
Aka karere, karangwagamo umutekano muke mu mpera y’imyaka ya za 90 bitewe n’abacengezi, kuri ubu ni ikigega kigaburira umujyi wa Kigali n’ibindi bice by’igihugu.
Yagize ati: “FPR Inkotanyi, abayoboke n’abayobozi twatojwe kubaka ntabwo ari ugusenya, ahubwo turwanya abasenya. Umuco ni ukubaka. Uwo muco no muri Rulindo birazwi ko uhaganje, nimukoremereze aho ngaho.”
Chairman wa RPF yasabye Abanyarulindo kuzasohora isezerano ryabo bagatora umukandida wa RPF Inkotanyi 100 ku ijana.
Yagize ati: “Nanjye niteguye gufatanya namwe. Icyizere hagati yanjye namwe ni cyose 100%. Nahoze numva muvuga 100%. Buriya, 100% ni iyo ku itariki enye z’ukwa munani ariko 100% ni bwa bushake bwacu bwo gukora kugira ngo twiteze imbere.”
Chairman Kagame yongeyeho ko hari byinshi igihugu cyagezeho mu myaka 20 ishize, cyakora ngo haracyari byinshi byo gukora neza kurushaho.
Yagize ati: “Banyarulindo rero igikorwa cyavuzwe cyo ku itariki 4 Kanama ni igikorwa kitwibutsa gukomeza kwandika amateka mashya yo kubaka yo kugira ngo abana bacu, abariho ubu n’abazaza ejo, bazasange igihugu kibiteguye, kibaha amahirwe, bakayubakiraho, bakageza icyo gihugu ku rundi rwego ruteye imbere.”
Mbere y’ijambo rya Chairman wa RPF, Dr. Vincent Biruta, Perezida wa PSD, rimwe mu mashyaka arindwi yashyigikiye umukandida wa RPF, yavuze ko politiki ishingiye ku bwumvikane yazanywe na RPF ariyo soko y’iterambere rigaragara mu gihugu.
Yagize ati: “Umubano n’ubucuti bwa RPF-Inkotanyi na PSD bimaze imyaka 25. Ubwumvikane nibwo bugejeje igihugu aho uyu munsi kiri. Niyo mpamvu twahisemo gushyigikira umukandida wa RPF kuko PSD ni ishyaka rikunda gukora igikwiye mu gihe gikwiye.”