Chairman wa RPF Inkotanyi akaba n’umukandida yatanze mu matora y’Umukuru yegereje, Perezida Paul Kagame, kuwa gatanu yiyamamarije i Nyakabuye mu karere ka Rusizi, aho yagejeje ijambo ku baturage bo mu mirenge itari itari munis y’irindwi y’aka karere.
Muri iki gikorwa yitabiriye aherekejwe na madamu we, Jeannette Kagame, Chairman wa RPF yavuze ko mu myaka 23 ishize, politiki y’igihugu yahindutse nziza, aho ubuyobozi bw’igihugu kuri ubu buharanira inyungu z’Abanyarwanda bose.
Muri iki gikorwa cyabereye hafi y’ahari amashyuza, Kagame yavuze ko guverinoma ye izihatira kugeza amashanyarazi ku baturage, yongeraho ko ibi aribyo bibereye buri munyarwanda.
Chairman wa RPF yakomoje ku miyoborere u Rwanda rwahisemo, avuga ko politiki igihugu kigenderaho ari ishyira imbere ibibereye Abanyarwanda, n’ibyifuzo byabo.
Yagize ati: “Politiki yarahindutse. Iyari iriho mbere y’imyaka 23, ntabwo isa na politiki yo guhera mu myaka 23 ishize. Ariko noneho, twese hamwe duhuriye kuri iyo politiki nshya yo kubaka igihugu, itarobanura, idasiga umuntu inyuma. Iyo niyo demokarasi twese tugenderaho.”
Yongeyeho ko mu myaka 23 ishize, hashyizwe imbaraga mu kubaka u Rwanda rushya, rw’Abanyarwanda bunze ubumwe, bafite intego yo guteza imbere igihugu cyabo.
Yavuze ko gutora umukandida wa RPF mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe mu ntangiriro za Kanama, ari uguhitamo amajyambere muri nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.
Yagize ati: “ Uzaba atera igikumwe, usibye kuba agitera iruhande rw’igipfunsi, azaba agitera ashaka amajyambere, ubumwe, umutekano, ashaka umunyarwandakazi wateye imbere, umwana muto agakura neza, akarerwa neza akabona amashuri, maze abanyarwanda bose bakabona aho bivuriza ntibicwe n’indwara zitakiza abantu.”
Yongeyeho ati: “[Ibi] ntabwo ari ibyo [kubasaba] amajwi. Ndavuga ibyo njye nawe tuzakora tukigezaho. Iyo twe niyo politiki tuzi. FPR, ifatanije n’andi mashyaka, turashaka gukomeza gufatanya, turashaka gukomeza guteza igihugu cyacu imbere, dushingiye ku banyarwanda, n’ibyifuzo by’abanyarwanda.”