Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena 2017, I Rusororo mu nyubako nshya y’ibiro by’Umuryango FPR Inkotanyi habereye Kongere yahuje abanyamuryango hafi 2000 baturutse mu gihugu hose, kuri gahunda hakaba hariho kwihitiramo umukandida uzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba ku 4 Kanama 2017.
Muri iyi kongere yitabiriwe n’abanyamuryango bahagarariye abandi bagera kuri 1930, muri bo abagera kuri 1929 bakaba baratoye Nyakubahwa Paul Kagame nk’umukandida uzabahagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika.
Mu ijambo yagejeje ku banyamuryango, Perezida Paul Kagame yabwiye ko azakoresha imbaraga zose mu kubahiriza inshingano ze ariko ababwira ko hari ikintu kimwe bakwiye gufataho umukoro ku buryo nyuma y’imyaka irindwi hazabaho uburyo bwo guhererekanya ubuyobozi.
Ati “Ndagira ngo mbanze mvuge ko aha hantu mpanyuze kenshi ariko simpamenyera. Ndaza kubabwira icyo nshaka kuvuga. Mbere hano uko tubanye igihe kirekire, ibyo dukoze hamwe, icyizere tugirirana, imirimo myiza dukorera igihugu cyacu twikorera kandi hanyuma bikaza kugira bitya bikagusha ahantu hamwe.”
“Ubundi nari nkwiye kuba mpagaze hano uyu munsi, dushakisha uburyo ubuyobozi bwa RPF cyangwa se cyane cyane umuyobozi utoranywa na RPF kuzayihagararira mu gihe cy’amatora y’ipiganwa ry’uzayobora igihugu, njyewe akazi kanjye ari uguhereza undi inkoni nari nitwaje cyangwa se nari mbatwariye.”
“Mu busanzwe niko byagakwiye kuba bigenda, niko mbere byari byagenwe ariko mu minsi yashize mwarabihinduye muvuga ko ibizaba uyu munsi bizaba ukundi cyangwa bizaba ibindi. Nta ruhare nabigizemo. Uruhare nabigizemo ni ukubibemerera kubera ko mwabinsabye. Hari n’ubundi byagiye biba ntabwo aribwo bwa mbere, nta n’ubwo igitutu cyo kutabyemera cyangwa cyo kungira inama yo kutabyemera cyari gike.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje aha umukoro abanyamuryango ba FPR Inkotanyi abasaba ko nyuma y’imyaka irindwi batekereza ku buryo hazabaho ihererekanya ry’ubutegetsi, ibibazo byatumye bamusaba ko yakomeza kuyobora u Rwanda bakaba babigaragaza muri iki gihe kigiye kuza.
Yakomeje avuga ko azi ubushobozi bwa RPF bisobanuye ko izatsinda amatora ati ariko “Mu myaka irindwi dukore ibintu neza, cyangwa mu buryo butandukanye ariko imyaka irindwi iri imbere iduhe ikintu cy’ihererekanya […]Ibyo bituma munsaba ko nkomeza bibe byavugwa muri iyi myaka irindwi […] Ntabwo ndi kubashyiraho igitutu ariko mugomba kubitekerezaho.”
Perezida Kagame yashishikarije urubyiruko gutangira kwitoza kuba abanyapolitiki, arubwira ko yaba abavutse mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se nyuma yayo bose bashobora kuba ba Perezida.
Yavuze ko mu gihe rugikomeje gutinya Politiki, rushobora kuzisanga ruyobowe na Politiki itari nziza kandi atari byo rwahisemo, ati “mutangire kwitoza hakiri kare, mugire uruhare muri politiki y’igihugu.”
Mu gihe Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gutekereza k’ugomba kumusimbura, ntiyagaragaje igihe ntarengwa cyangwa ibishobora kugenderwaho mu gukora aya mahitamo.
Yagize ati “Hari akazi kenshi kadutegereje kandi turagakora, kandi mwansabye gukomeza kubayobora, narakomeje kandi navuze ko nzakoresha buri kimwe cyose mfite nkuko nabikoze mbere cyangwa se nzakuba ingufu zanjye kugira ngo twese hamwe tube twagabanya izo mpamvu zituma munsaba gukomeza. Ntabwo nshyiraho igihe ntarengwa, ntabwo nshyiraho ibigomba gukurikizwa, ndi kubasaba gusa kumfasha nkuko twakomeje kubigira, nkuko twakomeje kubikora kugira ngo turenge izi mbogamizi zituma munsaba gukomeza. Ndatekereza ko turi kumwe kuri iki, nibura ndatekereza ko mwumva ibyo ndi kuvuga. Nibyo?”
Iyi Kongere kandi yitabiriwe n’abahagarariye amashyaka ari ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, Tanzania, Ethiopia, Kenya, Angola, Uganda, Repubulika ya Congo, Eritrea, Djibouti n’u Bushinwa, ni bamwe mu bari batumiwe bitabiriye kongere ya FPR Inkotany