News

Chairman wa RFP yabwiye abanyenyanza ati: Ndashaka ko dufatanya inzira, tukazagerana kure

Chairman wa RPF-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu yiyamamarije mu karere ka Nyanza, nyuma yo kuva mu karere ka Ruhango aho yatangirije ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Chairman wa RPF-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu yiyamamarije mu karere ka Nyanza, nyuma yo kuva mu karere ka Ruhango aho yatangirije ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Mu ijambo yagejeje ku baturage basaga 150,000 bari bâakeereye iki gikorwa, Chairman Kagame uri kwiyamaza nk’umukandida w’Umuryango RPF, yavuze ko igihe cyo kwinjira iterambere ryihuta ari iki.

“Twaje hano kugira ngo dutangire inzira…hari ya mvugo…ivuga ngo: “Iyo ushaka kwihuta ugenda wenyine, iyo ushaka kugera kure ujyana n’abandi. Ariko twebwe, RPF, turabishaka byombi. Turashaka kwihuta kandi turashaka kugera kure.”

Chairman Kagame yasabye buri munyarwanda wese, mu byo akora no mu bushobozi bwe, gukora yihuta, yongera kubishimangira agira ati: “Ariko kugera ngo tugere kure, buri umwe turashaka ko ajyana n’undi.”

Yagize kandi icyo abwira abavuga ko ibizava mu matora y’Umukuru w’igihugu bizwi, aho yagize ati: “Uyu munsi, [abanenga] ubudasa bw’u Rwanda, igihe cyabo bagipfusha ubusa… Amasomo baba bashaka gutanga ntayo dukeneye. Aho ariho hose ku isi, muri demokarasi  ikintu kiza imbere ni icyifuzo cy’abantu ariko kikubahiriza uburennganzira bwa buri muntu.”

Chairman wa RPF kandi yavuze ko Abanyarwanda badakeneye guhabwa amasomo y’ubworoherane, yongeraho ko u Rwanda rwarenze urwo rwego kera. Yavuze ko n’ubwo hari ingamba nyinshi u Rwanda rwatsinze, rutajya rwigamba.

“Twubahiriza uburenganzira bwa buri wese, niyo yaba akora ibidasa n’ibyacu. Rero, amasomo benshi baba bashaka [kuduha] ntayo dukeneye.  Umwanya wacu munini tugomba kuwushyira mu kwiyukaba, twuhaka igihugu cyacu.”

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS