Chairman wa RPF akaba n’umukandida wayo mu matora yegereje ya Perezida wa Repubulika Perezida Paul Kagame, kuwa gatatu yanyuze mu gace k’ubucuruzi ka Nyabugogo aho yagejeje ijambi ku bihumbi by’abaturage bari baje kumwereka ko bamuri inyuma.
Mu ijambo rye, Chairman wa RPF yavuze ko Nyabugogo ari ikimenyetso cy’igihugu guverinoma iyobowe na RPF ishaka kubaka; kirangwa n’uruhurirane rw’imico ndetse n’ubuhahirane n’ibihugu bitandukanye, cyane ibyo muri aka karere.
Yagize ati: “Nyabugogo ni nka East African Community. Aha ngaha, muri ibi bice byose n’ibihakorerwa, hari abaturuka i Bugande, hari abaturuka muri Kenya, hari abaturuka Tanzania, hari abaturuka i Burundi, hari abaturuka hirya no hino hose. Rero, ni ikimenyetso cy’ukuntu dushaka ko u Rwanda rukura rugatera imbere, ariko rugafatanya n’abaturanyi [ndetse] n’abamahanga.”
Iki gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu gice cy’umuhanda waguwe, uva mu mujyi rwagati werekaza Nyabugogo.
Chairman wa RPF yavuze ko icyifuzo afite, anasangiye na guverinoma, ari uguhindura isura ya Nyabugogo – isanzwe ari amasangano y’imihanda yerekeza mu majyaruguru y’u Rwanda, mu burengerazuba no mu duce tw’amajyepfo yarwo – mu rwego rwo guteza imbere abahakorera n’abahatuye.
Yagarutse kandi ku mpamvu yatumye anyura Nyabugogo mbere yo kwerekeza mu turere twa Bugesera na Kicukiro, yagomba kwiyamamarizamo kuri uyu wa gatatu.
Yagize ati: “Nahoraga mbanyuraho hano njya mu tundi turere, ndavuga nti uyu munsi ndahera hano [mbaganirize]”.
Kuwa kane tariki 20 Nyakanga, biteganijwe ko Chairman wa RPF aziyamamariza mu karere ka Nyarugenge, n’ubwo yiyamamarije mu gace ka Nyabugogo, naho akaba ari muri aka karere.