Chairman wa RPF, akaba n’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegereje, Perezida Paul Kagame, aratangaza ko akarere ka Nyagatare ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye byazanywe na RPF Inkotanyi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi yabitangaje kuwa gatandatu, tariki 22 Nyakanga 2017, mu ntara y’Iburasirazuba mu gikorwa cye cyo kukwiyamamaza cya mbere cyo kuri uyu munsi, cyabereye mu murenge wa gatunda mu karere ka Nyagatare, aho yakoremereje gahunda zo kwiyamamaza.
Yagize ati: “Aka karere ka Nyagatare gatuwemo n’abantu baturuka mu turere twose tw’iki igihugu cyacu. Ibyo nabyo ni ubumwe.
Mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu, igice kingana na ¾ by’akarere ka Nyagatare cyari kigizwe na Pariki y’Akagera; Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ifata umwanzuro wo gushyiraho imbibi nshya z’iyi pariki, mu rwego rwo kubonera inyamaswa icyanya zibamo ndetse n’ubutaka bwo gutuzaho abaturage.
Muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza, Perezida Kagame, by’umwihariko yasabye abaturage b’akarere ka Nyagatare, n’abanyarwanda muri rusange, gukorwa cyane kugira ngo tuzarage abana bacu igihugu cyuje amajyambere, ubumwe ndetse n’umutekano.
Avuga ko mateka yihariye y’umurenge yiyamamarijemo wa Gatunda, Chairman wa RPF yavuze ko aka gace gafite umwihariko wo mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.
Yagize ati:“Aha ngaha Gatunda twarahabaye, twarahagenze, twaraharwaniye, twarahatsindiye, turangije, ari aha, ari Nyagatare, hose turahubaka, [ndetse] turacyakomeza, ntaho turagera.”
Yashimye ubufatanye bw’imitwe ya politiki yari yaje kwifatanya n’abayoboke ba RPF Inkotanyi muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza, no mu bindi byakibanjirije, ashimangira ko nta cyaruta gukorera hamwe.