Chairman wa RPF Inkotanyi akaba n’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu yegereje, Paul Kagame, aratangaza ko gusigasira ubumwe no gukorera hamwe bizatuma u Rwanda rurushaho gukataza mu nzira igana iterambere.
Ibi bikubiye mu butumwa bwo kuwa gatatu tariki 26 Nyakanga 2017 yagejeje ku bayoboke basaga 200,000 bari ku kibuga cy’imyidagaduro cya Mudende bari mu gikorwa cye cyo kwiyayamaza.
Yagize ati: “Dukomeze inzira yacu yo kwiyubaka y’amajyambere, yo kwiha umutekano, kubana neza ibyo byose nibyo twifuza, kandi turi kumwe.”
Yashimiye Abanyamusanze uburyo baje ari benshi, avuga ko ubwabyo ari ikimenyetso kigaragaza igihango RPF Inkotanyi ifitanye nabo.
Yagize ati: “Banyamusanze rero uko mwaje aha mungana mutya ni ikimenyetso cy’ingufu z’ubumwe uhereye na hano. ibyo tumaze gukorana ni byinshi [kandi] birivugira.”
Yongeyeho ko ubu bwitabire bushimishije ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ingufu za FPR inkotanyi.
Yagize ati: “Nyuma y’aho [ya tariki 4 Kanama], imyaka irindwi izaba ikurikira tuzubaka amajyambere, twubake amashuri tuyagire meza, twubake amavuriro tuyagire meza, [ndetse] duhe abanyarwanda bose amashanyarazi abagereho.
Musanze niko karere Chairman wa RPF yakoreyemo igikorwa cya mbere cye cyo kwiyamamaza. Ahandi ari bujye ni muri Nyabihu na Rubavu