Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kanama 2017 nibwo Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi, Paul Kagame yatangije ku mugararo imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere cy’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.
Nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo ahamaze gutangira imirimo yo kubaka iki kibuga, Umukuru w’Igihugu yavuze ko uyu mushinga wategerejwe igihe kirekire, bityo ngo akaba yizeye ko ababashinzwe bazafatanya bose kugira ngo urangire neza ikibuga gikoreshwe.
Yagize ati “Iki kibuga cy’indege ntabwo kizaba ‘nka ya mabati’. Iri buye ry’ifatiyo ni intangiriro y’ibikorwa. U Rwanda rushobora kuba atari igihugu kinini, ariko tuzahora duharanira kuba beza bashoboka, bagera kuri byinshi.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ikibuga cya Kanombe na cyo gikomeje gutera imbere, ariko ngo iki kibuga cya Bugesera gifite umwanya munini mu ntumbero leta y’u Rwanda ifite.
Yunzemo ati “Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizafasha mu kongera ubukungu bw’u Rwanda ndetse n’ubuhahirane mu karere duherereyemo. Ndashaka kubwira Abanyarwanda badutegerejeho byinshi ko muri uyu mushinga tutazabatenguha. Tuzakora neza nk’uko bisanzwe.”
Chairman yasabye abacyubaka ko yizeye ko mu gihe cya vuba azagaruka mu Bugesera gutangiza ibikorwa by’iki kibuga cy’indege.
António Mota ukuri ikompanyi ya Mota Engil Africa yubaka iki kibuga avuga ko bishimiye gukorana n’u Rwanda mu cyerekezo cyarwo 2020 kuko ngo abona ari igihugu kiyoboye ibindi muri Afurika mu kugira intego ihamye.
Yavuze ko batazatenguha mu kazi bashinzwe kuko ngo bazubahiriza igihe ku buryo mu mpera z’umwaka wa 2019 bazaba barangije icyiciro cya mbere cyo kubaka iki kibuga.
Ikibuga cy’indege cya Bugesera ni umushinga leta y’u Rwanda ifitemo imigabane ya 25% naho Mota-Engil ikagira 75%, aho yagiranye amasezerano y’imyaka 25 yo gucunga iki kibuga nyuma yahoo kikegurirwa leta y’u Rwanda.
Imirimo yo kubaka iki cyiciro cya mbere izarangira itwaye miliyoni 418 z’Amadolari ya Amerika.