News

Chairman wa RPF yijeje abaturage b’i Nyaruguru ko atazigera abatenguha

Ku munsi wa kabiri wa gahunda ye yo kwiyamamaza, Chairman wa RPF akaba n’umukandida Umuryango watoye kuhuhagararira mu matora yegereje y’Umukuru w’Igihugu, kuwa gatandatu yiyamararije mu karere ka Nyaruguru, mu ntara y’Amajyepfo.

Ku munsi wa kabiri wa gahunda ye yo kwiyamamaza, Chairman wa RPF akaba n’umukandida Umuryango watoye kuhuhagararira mu matora yegereje y’Umukuru w’Igihugu, kuwa gatandatu yiyamararije mu karere ka Nyaruguru, mu ntara y’Amajyepfo.

Yijeje abaturage babarirwa ku 100,000 bari baje muri iki gikorwa ko atazatenguha Abanyarwanda nyuma yo kumugirira icyizere.
Yagize ati: “[Baturage b’i] Nyaruguru,…mwangize umukandida, munshyira imbere, nk’uko bisanzwe mu gihe bikindeba, ntabwo nzabatenguha na rimwe”.

Mu ijambo rye, chairman wa RPF yavuze ko abanenga u Rwanda ari abatazi neza Abanyarwanda n’amahame remezo bagenderaho.
Yagize ati: “Ntawigeze aduha amahirwe…, bari bazi ko igihugu kitazivana [aho cyari kiri], ariko abanyarwanda nibo bivanyeyo”.

Ku birebana n’abafite amakuru atari ay’impamo ku Rwanda barunega, Chairman wa RPF yavuze ko ntawababuza kuvuga.
Yagize ati: “Ntabwo tuzabuza abatuvuga ubusa kutuvuga, ariko icyo dukwiriye kuvanamo ni imbaraga zongera izo [dufite] kugira ngo twiyubake, tugere kuri byinshi.”
Avuga ku bijyanye n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, Chairman wa RPF yavuze ko nta undi wari washoboraga kurugeza aho rugeze kuri ubu uretse Abanyarwanda, yongeraho ko banabikuyemo isomo rikomeye.

Yagize ati: “Ibyo umaze kunyuramo byatubereye urugero rw’ibishoboka abantu bashobora kwigezaho.”
Yakomeje agira ati: “Abanyarwanda gusubirana bakaba umwe, bakabana, bakiyumvamo ko hari byinshi bashobora kwikorera byabateza imbere, ntabwo ari ibintu biva mu kubonekerwa nk’ibyabaye hano i Kibeho. Byatwaye abanyarwanda imbaraga n’ubushake. Abibwira rero ko aho igihugu kivuye n’aho kigeze ubu ari akazi kakorwa n’umuntu wakwicara i Kantarange akandika mu binyamakuru, akanenga, abo bagomba kuba bafite indi si babamo itari iyi ngiyi twebwe turiho.”

Uko Nyaruguru ihagaze kuri ubu

N’ubwo Nyaruguru yahoze ari akarere k’icyaro gakennye, kuri ubu igaragaramo iterambere ryahinduye imibereho y’abahatuye ku buryo bugaragara, ibi kandi bikaba byarashimangiwe mu buhamya bwatanzwe ubwo umukandida wa RPF yazaga kuhiyamamariza.
Kugera muri 2010, nta mihanda mihahirano yabaga muri aka karere. Kuri ubu, ihari imaze kubakwa irareshya na kilometero 33, naho amateme agezweho ubu arabarirwa kuri 40, akaba yari 26 gusa muri 2010.

Hagati aho, 22% by’ingo zo muri aka karere kuri ubu zifite umuriro w’amashanyarazi, nyamara muri 2010, ingo zari ziyafite zari 1.8%. Imihanda ireshya na kilomtero 11.5 muri aka karere iriho amatara rusange ayimukira abayigendamo nijoro, ibintu bitariho muri 2010.

Mu buhinzi, ubuso bwahurijwe hamwe bwo buhingwaho igihingwa kimwe bungana na hegitari 43,167 kuri ubu, muri 2010 bukaba bwari hegitari 25,163.
Byongeyeho kandi, aka karere gafite hegitari 43,167 z’amaterasi y’indinganire,  mu gihe muri 2010 kari gafite gusa hegitari 25,613.

WATCH:

YOUTUBE VIDEOS